Nyagatare: Bafunzwe Bazira Kunyereza Amata Afite Agaciro Ka Miliyoni Frw 160

RIB yatangaje ko yataye muri yombi Hilary Hodari wari Umuyobozi wa Koperative  NDMC, Nyagatare Dairy Marketing Cooperative, n’umubaruramari wayo witwa Happy Muhoza ibakurikiranyeho kunyereza umutungo w’iyo Koperative ungana na Miliyoni Frw 160.

Uru rwego rukurikiranye Hodari ho icyaha cyo kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko, gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, guhishira amakuru yerekeranye n’imicungire mibi ya Koperative no gukoresha nabi cyangwa konona umutungo wa Koperative.

Ubugenzacyaha buvuga ko abo bantu bakoze biriya byaha mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka wa 201.

Kuva icyo gihe( nibwo RIB yari ikijyaho) banyereje amafaranga arenga Miliyoni Frw 160.

Ni ibyaha ngo bakoze  ubwo bakaga inguzanyo muri Banki mu izina rya Koperative ntibayakoreshe icyo yagenewe.

Ubugenzacyaha buvuga ko Hilary Hodari nka Perezida wa Koperative ‘yishyize’ ku rutonde rw’abakozi bahembwa buri kwezi kandi atabyemerewe n’amategeko.

Ibi bikaba byarabereye aho iyi Koperative iherereye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Nyagatare mu Mudugudu wa Nyagatare I.

Yaba Hodari yaba na Happy bose bafungiye kuri station ya RIB ya Nyagatare mu gihe dosiye yabo iri gutunganwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ibyaha bakurikiranyweho bikaba bihanishwa ibihano by’igifungo bitandunye kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 10, ndetse n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri 1,000,000 kugeza 10,000,0000 Frw.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B. Murangira asaba abantu bose bafite mu nshingano zabo gucunga umutungow’abandi kubikorana ubunyangamugayo.

Dr. Thierry B.Murangira

Abo aha iyo nama ngo barimo n’abashyira amavuta mu modoka zabo mu nyungu zabo bibwira ko ibigo bakorera ari byo bizayishyura, akababwira ko ibyo ari ibyaha.

Ati: “Ibikorwa bisa n’ibi bikwiriye kwirindwa kuko nibyo usanga bivamo ibyaha kandi RIB ntizabyihanganira kuko uzabifatirwamo wese azashyikirizwa inkiko.”

Avuga ko RIB yongeye gukangurira abantu kujya batanga amakuru ku gihe, bakirinda za mvugo za “ntiteranya”, kuko kudatangaza icyaha cy’ubugome nabyo ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version