Nyagatare: ‘Yishe’ Umugore We Nyuma Yandika Irage Ry’Abana

Umugabo witwa Sekamana Tharcisse w’imyaka 40 yicishije umugore we inyundo. Nyuma yahise yandika ibaruwa y’irage ry’abana be arangije aracika. Byabereye mu Mudugudu wa Kimaramu, Akagari ka Kamagiri, Umurenge wa Nyagatare.

Sekamana afite imyaka 40 y’amavuko.

Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo ubu bwacinyi bwabaye ariko umurambo w’umugore we uboneka ku Cyumweru taliki 25, Werurwe, 2023.

Kigali Today yanditse ko Umukuru w’Umudugudu wa Kimaramu, Mutimura Charles ari we wabatangarije aya makuru.

- Advertisement -

Uwishe umugore we niwe wabibwiye ubuyobozi…

Charles Mutimura avuga ko yahamagawe n’uwo mugabo uvugwaho kwica uwo bashakanye amubwira ko bajya iwe bakareba ‘ibintu yasize mu rugo’.

Mudugudu yagize ati:  “Mu by’ukuri ntituzi amasaha yamwiciye kuko yaduhamagaye ku Cyumweru saa yine z’igitondo, atubwira ngo tujye iwe, aturangira n’imfunguzo aho ziri ngo hari ibintu biri mu nzu tubikuremo. Tugeze yo abana batubwira ko ataharaye. Birashoboka ko yamwishe hakiri kare agahita akinga inzu akigendera.”

Bageze mu nzu ngo basanze umubiri wa nyakwigendera Niyonsenga Fortuneé urambitse hasi ugaragaza igikomere mu mutwe.

Abayobozi bakeka ko yakoresheje inyundo mu kwica umugore we.

Amakuru atangwa n’uyu muyobozi avuga ko nta makimbirane yari asanzwe yumvikana muri uru rugo.

Nta n’ubusinzi bwawurangwagamo.

Icyakora bari bamaranye umwaka umwe babana mu buryo ‘butemewe’ n’amategeko kandi batarabyarana ariko barera abana ‘bane’ umugabo yari yarabyaye ku bandi bagore babiri batandukanye.

Abo bana ni n’abo yasize yandikiye irage.

Mu nyandiko yasize yanditse, handitsemo ko yabaraze inzu ye y’ubucuruzi, ari nayo bari batuyemo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare busaba abaturage kutihererana ibibazo ahubwo bakabigeza ku bayobozi bigacocwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version