Nyamasheke: Inzu Bubakaga Yagwiriye Umuntu

Mu Kagari ka Kanazi, Umurenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke habaye ibyago byatewe n’inzu yasenyutse igwira abantu bane, umwe arapfa abandi batatu barakomereka.

RBA yanditse kuri X ko byabereye ahantu hari hasanzwe hubakwa sitasiyo ya Lisansi.

Ni ahantu bita Shangazi. Video yatangajwe n’iki kigo cy’itangazamakuru irerekana abaturage bahuriye ngo bifatanye n’abafundi gukura amatafari, ibitaka n’ibiti hejuru y’abo inkuta zagwiriye.

Polisi yatabaye abagihumeka bagezwa kwa muganga.

- Advertisement -

N’ubwo icyateye iyo nzu kugwa kitaramenyekana, ntawabura gukeka imvura imaze iminsi igwa mu Burengerazuba no mu Mujyepfo y’u Rwanda kuba nyirabayazana w’iri senyuka.

Inkuta zishobora kuba zaranyoye amazi menshi bikaza gutuma zihirima.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version