Nyanza: Baravugwaho Kwica Umukobwa Bamuziza Frw 100

Hari abantu batanu bo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza batawe muri yombi n’ubugenzacyaha bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umukobwa. Bakekwaho kwica uwo mukobwa bamuziza Frw 100 yanze kubagarurira ndetse ngo muri bo hari uwari wabanje kumusambanya.

Mu mpera za Gicurasi, 2023 hari inkuru yavugaga ko umurambo w’uriya mukobwa wari wabonywe mu mudugudu wa Kigarama, mu kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza.

Bagenzi bacu b’UMUSEKE banditse ko inzego z’umutekano zafashe buri wese wakekwagaho uruhare muri ubwo bwicanyi, bikorwa mu rwego rw’iperereza.

Ikindi ni uko n’abakora uburaya bose bo muri ako gace bagize icyo babazwa kuri mugenzi wabo wari wishwe.

- Advertisement -

Abatuye aho byabereye babwiye itangazamakuru ko kugeza ubu hamaze gutabwa muri yombi abantu batanu, icyakora  babiri muri abo bakaba ari bo ibimenyetso bigaragaza ko ‘bashobora kuba barishe’ nyakwigendera.

Abo babiri bavugwa ni Uwizeyimana Claude w’imyaka 29 y’amavuko na Ntawutababona Pascal w’imyaka 42 y’amavuko kandi bombi barafashwe.

Umukobwa wishwe yakoraga uburaya.

Yitwaga Solange Ntirandekura akaba yari afite imyaka 29 y’amavuko.

Amakuru avuga ko mbere y’uko yicwa, yabanje gusambana n’umugabo bumvikana Frw 500 aramwishyura.

Uwahaye bagenzi bacu amakuru avuga ko byageze mu masaha akuze nyakwigendera aza guhura na bariya bagabo babiri Claude na Pascal bamutuma itabi, maze agarura amafaranga igiceri cy’ijana (Frw100).

Bivugwa ko bamusabye kuyabagarurira aranga, ababwira ko iryo jana bari burihere ho bamusambanya, ku mafaranga bari bwumvikane.

Abo bagabo ntibabikojejwe ahubwo bahereye aho baramukubita, ariko ntiyapfa.

Babonye adapfuye baramunize ahera umwuka.

Inzego z’umutekano zatangiye iperereza zifata umwe mu bakekwagaho ubu bwicanyi, ababwira ko ntacyo ari buvuge keretse nibajya kuzana Pascal, nyuma yo kumuzana nibwo ngo yavuze uko byagenze.

Nyakwigendera nta mwana yasize, yakoraga uburaya ahitwa kuri Mirongo ine(40) i Nyanza, akaba yaravukaga mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version