Mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge hari umugore w’imyaka 38 watawe muri yombi akurikiranyweho gukomeretsa umugabo we amumennyeho isombe ishyushye.
Radio/TV10 yavuze ko uwo mugore yemera icyaha, akavuga ko atari yabigambiriye ahubwo ko yabitewe n’umujinya yatewe no gusanga umugabo we asangira n’indaya mu kabari.
Ubushinjacyaha bwagejeje idosiye ye mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ngo rukurikirane uwo mugore hakurikijwe amategeko.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko uwo mugore akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umugabo we w’imyaka 40 amumennyeho isombe ishyushye.
Icyakora ni icyaha kimaze iminsi gikozwe kuko bivugwa ko cyakozwe Tariki 31, Werurwe, 2025 ariko bitinda kugera mu itangazamakuru.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore “yatetse isombe, imaze kubira ahengera umugabo babanaga asinziriye ayimumenaho, ashya mu mugongo no mu maso umugore ahita yiruka ariko aza gufatwa.”
Ubushinjacyaha bwemeza ko uregwa yemera icyaha akavuga ko yabitewe n’umujinya kuko yamusanze yicaye mu kabari asangira n’uwo yita indaya.
Uyu mugore naramuka hamijwe n’iki cyaha, azahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu itari munsi ya Frw 100.000 ariko itarenze Frw 300.000.
Itegeko rivuga ko iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya Frw 300.000 ariko itarenze Frw 500.000.