Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Nyaruguru bagiye gusasa inzobe barebe uko bazatsindisha kurushaho mu myaka iri imbere.

Taarifa Rwanda yabonye ibaruwa yasinywe na Dr. Murwanashyaka Emmanuel uyobora Akarere ka Nyaruguru itumiza inzego ngo kuwa Mbere kare kare bazahure baganire uko imitsindire y’abana muri aka Karere gaherutse kuba aka nyuma yaminjirwamo agafu ubutaha bakazatsinda neza.

Ibaruwa dufite kugeza ubu igaragaza ko inzego esheshatu zamaze gutumirwa ariko Meya Murwanashyaka kuri telefoni yatubwiye ko iriya nama yatumiwemo abantu 400.

Izo nzego ni ubuyobozi bw’ingabo mu Karere, ubwa Polisi mu Karere, ubw’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano, NISS, mu Karere, urwa DASSO, urwego rw’Inkeragutabara n’urwego rw’ubugenzacyaha( RIB) mu Karere.

Inama izaba ku wa Mbere guhera saa mbiri za mu gitondo.

Murwanashyaka Emmanuel avuga ko izo nzego zatumiwe nk’abafatanyabikorwa mu Karere ariko ko atari zo gusa zizayitabira.

Umuyobozi mu Karere ka Nyaruguru ushinzwe uburezi witwa Joel Hagenimana yabwiye Taarifa Rwanda ko iriya nama iziga ku ngingo zitandukanye.

Abajijwe ibyo bazaganiraho ndetse niba hari n’izindi nzego zatumiwe muri iriya nama, Hagenimana mu magambo make cyane yadusubije kuri WhatsApp ati: “Ibi byose bizaganirwaho mu nama. Murakoze”.

Mu ibaruwa ya Meya wa Nyaruguru, handitsemo ko impamvu yo gutumiza iriya nama ari ukugira ngo basuzumire hamwe iby’umusaruro wabonetse mu bizamini bya Leta by’umwaka wa 2024/2025.

Imibare iherutse gutangazwa na Minisiteri y’uburezi binyuze mu kigo cyayo gishinzwe ibizamini, NESA, yagaragaje ko Nyaruguru ari yo yatsindishije nabi kurusha utundi turere kuko impuzandengo yayo yo gutsindisha ari 64.57%.

Nyaruguru yabaye iya nyuma mu gutsindisha.

Meya Murwanashyaka  kandi yanditse ko indi ngingo izigirwa muri iyi nama izabera mu cyumba cy’inama cy’urubyiruko rw’Umurenge wa Munini, ari ukureba uko umwaka utaha w’amashuri uri gutegurwa.

Amashuri azatangira tariki 08, Nzeri, 2025.

Dr. Murwanashyaka Emmanuel yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru guhera tariki 22, Ugushyingo, 2021.

Mbere yahoze yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda.

Dr. Murwanashyaka Emmanuel yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru guhera ku tariki 22, Ugushyingo, 2021.

Yayoboye Nyaruguru asimbuye François Habitegeko wari umaze imyaka 10 muri izi nshingano.

Nyaruguru ni kamwe mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo.

Igizwe n’Imirenge 14, Utugari 72 n’Imidugudu 332.

Aka karere gahana imbibi n’Akarere ka Nyamagabe, Huye, Gisagara, Igihugu cy’Uburundi na Pariki ya Nyungwe.

Ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana n’Ubuhinzi bw’icyayi biri mu bigize ubukungu bwako.

Ibarura ry’abaturage ryo mu mwaka wa 2022 ryerekana ko Nyaruguru yari ituwe n’abantu 318,126.

Ku birebana n’amashuri mu Karere ka Nyaruguru, mu Ukuboza, 2022 IGIHE yanditse ko muri Nyaruguru hari harubatswe ibyumba bishya 800 by’amashuri, kandi ko abanyeshuri ‘batangiye kwiga ahabegereye’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version