Nyuma Ya Delta, Mu Rwanda Habonetse Izindi Coronavirus Zihinduranyije

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yatangaje ko mu Rwanda hamaze kugera coronavirus zihinduranyije, nk’impamvu ikomeye irimo gutuma umubare w’abaremba n’abapfa urushaho kuba munini.

Kuva mu minsi ishize hakomeje ubushakashatsi bugamije kugaragaza ubwoko bwa SARS-CoV-2 yihinduranyije buri inyuma y’ubukana bw’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda.

Minisitiri Ngamije yagize ati “Mu bipimo 36 twasuzumye, 67% bari bafite buriya bwoko bwiyuburuye bwa delta, abandi 10% bari bafite ubwo muri Afurika y’Epfo, abandi 10% bafite ubwa California, bakeya nibo bari bafite ubwoko busanzwe budateye impungenge.”

Coronavirus yabonetse bwa mbere muri Afurika y’Epfo yahawe izina rya Beta, iyo muri California ihabwa irya Epsilon.

- Advertisement -

Muri buriya bwoko bwa SARS-CoV-2 yiyuburuye, Delta ni yo mbi cyane kuko mu bimenyetso byayo harimo kuribwa umutwe bikabije, kunanirwa cyane no guhumeka bigoye.

Ubwandu bwayo buri hejuru mu Rwanda buhuzwa n’uburyo abantu bari gupfa ari benshi. Urugero nko mu minsi itandatu ishize y’iki cyumweru hapfuye 81.

Minisitiri Ngamije yavuze ko ntaho bihuriye no kuba abantu bicwa no kuba batitaweho uko bikwiye, kuko nta cyahindutse muri serivisi zihabwa abarwaye COVID-19.

Guhera mu kwezi gushize abanduye bashya ku munsi ntibajya munsi ya 800, kandi ugasanga ijanisha ku bandura rihora hejuru ya 10%. Kugeza ubu mu Rwanda abantu basaga 15,000 nibo bizwi ko barwaye COVID-19, nubwo umubare munini barwariye mu ngo.

Ibigo bivurirwamo abarembye nabyo bikomeje kongerwa.

Ku rwego mpuzamahanga, Alpha yagaragaye bwa mbere mu Bwongereza, Beta muri Afurika y’Epfo, Delta mu Buhinde, Gamma muri Brazil na Epsilon yo muri California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zifatwa nka virus zihinduranyije ziteye inkeke kurusha izindi, ibyitwa mu cyongereza ‘variants of concern’.

Epsilon ifatwa nk’iyandura cyane ho 20% ugereranyije na yayindi isanzwe.

Impungenge ziheruka kuba nyinshi mu bushakashatsi bwakozwe na University of Washington na laboratwari ya Vir Biotechnology yo muri San Francisco, bwerekanye ko imaze kwihinduranya gatatu ku buryo hari ibyago ko ishobora kudakangwa n’inkingo zimwe, kandi igaca intege abasirikare b’umubiri mu buryo bwihuse.

Izo mpungenge zamaze kwemezwa kuri Beta yo muri Afurika y’Epfo.

Mu gihe ubusanzwe uko virus zimara igihe zigenda zicika intege, kuri Coronavirus yo siko bimeze, ahubwo hari ubwoba ko iminsi mibi yaba iri imbere aho kuba irimo gusigara inyuma inyuma.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, riheruka kwemeza indi coronavirus yihinduranyije yitwa Lambda. Yihariye 82% by’ubwandu bushya muri Peru mu mezi abiri ashize ndetse irimo gukwirakwira cyane muri Amerika y’Epfo.

Ni bumwe mu bwoko bushya butuma inkingo zikora ku ijanisha ryo hasi ugereranyije n’iryo zahohotse zitezweho.

Nubwo izi virus zandura cyane, abaganga bakomeje kwemeza ko uburyo bwo kuzirinda ari bumwe, kandi bwatanga umusaruro hatabayemo kudohoka.

Harimo kwambara neza udupfukamunwa, gukaraba intoki inshuro nyinshi, kwirinda ingendo zitari ngombwa, kwirinda kujya ahantu hakoraniye abantu benshi no kwirinda guhurira ahantu hafunganye, aho bishoboka imirimo yose ikabera ahagera umwuka mwinshi n’umuyaga byo hanze.

Hari ibihugu bimwe birimo gusaba abaturage n’abakora mu nzego z’ubuzima kwambara udupfukamunwa turenze kamwe, tugerekeranye.

Kugeza ubu amaso ahanzwe inkingo nk’uburyo buzatuma abantu badakomeza kwicwa n’izi coronavirus zigenda zihinduranya uko bwije n’uko bukeye.

Mu gihe ariko inkingo zikomeje kuba iyanga ku isoko, abantu nibadakaza uburyo bwo kwirinda bigaragara ko abapfa n’abaremba bazakomeza kugira ibibazo byinshi.

Ibyo bikajyana n’uko iyo umuntu yanduye SARS-CoV-2 ashobora kuyikira ariko ikamusigira ibibazo byinshi kuko yangiza ibihaha.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel
Share This Article
2 Comments
  • Ubwose mu byukuri abantu ko bari gupfa urusorongo , igihugu cyacu nigifashye abaturage kubona inkingo turebeko hari icyo Imana yakora kuri iyi ndwara. Naho ubundi mbona n’agapfukamunwa ubwako kazageraho kaduheza umuka .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version