Nyuma Yo Koroza Abaturage, Croix Rouge Igiye Gutera Inkunga Imishinga

smart

Croix Rouge y’u Rwanda ikomeje kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage, aho igiye gutanga 150.000 Frw ku miryango yatoranyijwe ngo ishyire mu bikorwa imishinga yahisemo, aherekezwa na 30.000 Frw yo gukemura ibibazo by’ibanze.

Ni igikorwa cyagenewe abaturage basaga 2500 bo mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Turere twa Ngoma, Nyagatare, Kirehe na Kayonza. Kizatwara arenga miliyoni 450 Frw, hatabariwemo imirimo itandukanye y’abakorerabushake ba Croix Rouge.

Ni ibikorwa bigamije gufasha abaturage kwiteza imbere mu buryo burambye, bikubiye mu mushinga BAHIA (Belgian Alliance for Humanitarian International Action), Croix Rouge y’u Rwanda irimo gukora ku nkunga y’u Bubiligi na Croix Rouge y’icyo gihugu.

Hari byinshi Croix Rouge imaze gukora

- Advertisement -

Mu Ntara y’Iburasirazuba bamaze igihe bakorana na Croix Rouge, urugero ni mu Mudugudu wa Gatoki, Akagari ka Shyogo mu Murenge wa Nyamirama, ni mu Karere ka Kayonza.

Aha hatanzwe inka mu mwaka wa 2007, zimaze guhindura imibereho y’abaturage mu buryo bugaragara. Hari n’ibikorwa byinshi byakozwe mu nzego zirimo isuku n’isukura, kurwanya imirire mibi no kurwanya ubukene.

Ngerageze Peterson wahawe inka, yavuze ko mbere yahingaha ntiyeze ariko ubu abona ifumbire yo gukoresha mu buhinzi bwe. Ahamya ko yabonye uburyo bumufasha kubona amafaranga akishyura mituweri n’ibikoresho by’ishuri by’abana be.

Yakomeje ati “Mbere uru rutoki rwari rumaze nabi rwose, hari ahantu h’urutare utatera insina ngo ize, ariko ubu hari insina nziza ifite igitoki kitabura ibilo 100, imirima narahingaga sineze ariko ubu mbasha kweza nkabona umusaruro, nkabasha gutunga umuryango mfite.”

Ni kimwe na Nsengiyumva Damien, ushimangira ko inka yahawe yamufashije kurwanya imirire mibi ku buryo nta mwana we ukirwara bwaki.

Ari “Bagiye badukorera ibikorwa byinshi, Croix Rouge yaduhaye amasuka, iduha ibyo kurya mu bihe byari bikomeye mu gihe cya COvid-19, byose byatugezeho kandi mu bufatanye bwa tugirana na Croix Rouge, n’ubu batubwiye koh byinshi bateganya kudukorera.”

“Mu Gatoki aha nta muturage waho udafite ubwiherero, baduhaye amabati twarasakaye, ibyo byose tubikesha Croix Rouge. Ntabwo yigeze ituba kure kandi natwe igihe cyose twiteguye gufatanya nayo.”

Avuga ko kuva Croix Rouge yamuha inka, iwe hatazongera kuba hatari amatungo.

Umuhuzabikorwa wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Karere ka Kayonza na Rwamagana, Bwanakweli Murekezi Eugene, yavuze ko uyu mudugudu watoranyijwe ku bufatanye bw’ubuyobozi bwa Leta.

Habanje gukorwa isesengura ku bibazo bihari, biza kugaragara ko abaturage bafite ibibazo by’imirire mibi, ibijyanye n’isuku n’isukura n’ubukene muri rusange.

Ati “Mu bikorwa twakoze hano, icya mbere twatanze inka 97, muri izo nka buri muturage yabonye inka, abatarabashije kuzibona, abazibonye mbere bagiye baziturira abandi. Ubungubu hano hari ingo 112, buri muturage yahawe inka na Croix Rouge y’u Rwanda.”

“Mu bindi bikorwa byakozwe harimo kubaka ubwiherero mu baturage batari babufite, mu ngo 112 birumvikana hari abari babufite, ariko abatari babufite bangana na 89 bose Croix Rouge yabahaye amabati, ku buryo ku bufatanye na za nzego za leta n’abakorerabushake bacu bari ahangaha, bagiye bakora ibikorwa by’umuganda, abatishoboye bakabafasha mu kububakira, ndetse hari n’amabati yabahaye.”

Nyuma hakozwe imirimo yo kubaka uturima tw’igikoni, ku buryo iyo ugeze muri uriya mudugudu usanga abaturage bakungahaye ku mboga. Hubatswe na za kandagirukarabe.

Ubu ikigezweho ni imishinga

Binyuze muri BAHIA, abaturage batoranyijwe bagiye guhabwa inkunga yo kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo,

Ni imishinga igamije gufasha abaturage kurenga ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, cyahungabanyije imirimo myinshi yari ibatunze.

Bwanakweli yagize ati “Bazahabwa amafaranga yabafasha mu bijyanye no kwiteza imbere, ariko bagahabwa amafaranga mu buryo bwo kuyohererezwa kuri Mobile Money, ku buryo umuturage ari we wenyine ugena ibikorwa agomba gukora, kurusha uko twebwe twamutekerereza.”

Imishinga yatekerejwe n’abaturage yiganjemo iy’ubworozi n’ubucuruzi.

Imiryango yatoranyijwe izahabwa 30.000 Frw yo gukemura ibibazo by’ibanze na 150.000 Frw yo gushyira mu mishinga.

Umuyobozi wa Croix Rouge mu Ntara y’Iburasirazuba, Muhawenimana Jeanne d’Arc, yavuze ko uretse abagenewe inkunga zo gukora imishinga, hari n’ibindi byiciro bizafashwa. Nk’abantu barwaje COVID-19 bagenewe inkunga ya 20.000 Frw.

Ati “Urumva harimo isukari, wa muntu warwajije cyangwa wasigaranye nk’ideni kwa muganga [yayifashisha]. Ni abantu 100 muri buri karere.”

Muri uwomushinga harimo na gahunda yo gufasha amakoperative abiri, kubaka ubukarabiro ku mashuri atanu muri buri karere bufite agaciro ka miliyoni 14 Frw, ndetse hari ibigo by’amashuri byagenewe ibikoresho by’isuku ku bakobwa barenga 200.

Ngerageze avuga ko inka yahawe yahinduye ubuzima bwe
Abaturage basigaye bafite uturima tw’igikoni tugezweho
Utu turima tw’igikoni twarwanyije imirire mibi muri aka gace
Croix Rouge yafashije abaturage kurwanya imirire mibi
Aba mbere 30.000 Frw byamaze kubageraho

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version