OMS/WHO Yasuye Labo YO Mu Bushinwa Ivugwaho Gukora COVID-19

Abashakashatsi bo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi batangiye akazi ko gusuzuma Laboratoire y’i Wuhan bivugwa ko ariyo yakorewemo coronavirus yaje kwitwa COVID-19.

Bari bamaze iminsi ibiri basura kandi bakusanya ibimenyetso bizabafasha gusuzuma niba COVID-19 ikomoka muri kariya gace nk’uko byavuzwe henshi cyane cyane muri USA yayoborwaga na Donald Trump.

Ibi u Bushinwa bwabyamaganiye kure, buvuga ko ntaho iriya Laboratoire ihuriye no kwaduka kwa COVID-19.

Mu minsi ishize akazi kabo bagakoreraga mu isoko riri muri Wuhan ahavugwa ko hashobora kuba haragaragaye umuntu wa mbere wanduye iriya ndwara nyuma yo kurya inyama z’inyamaswa ikekwaho ko yari yanduye coronavirus.

- Advertisement -

Iyo nyamaswa ikekwa ni agacurama.

Laboratoire ya Wuhan niyo ya mbere ikomeye mu Bushinwa ikora ubushakashatsi kuri za virus zo mu bwoko bwa corona.

Uyoboye ririya tsinda witwa Peter Daszak yabwiye abanyamakuru ko itsinda ayoboye ryiteguye gukora akazi karyo, rikabaza kandi rigasubizwa ibibazo byose rishaka.

Ubushinwa buri mu ihurizo ryo kwemeza OMS ko atari bwo bwaremye COVID-19 bityo bukerekana ko kuba yaratangiriye iwabo byatewe n’abayihazanye.

Ikibazo kizasigara ari ukumenya abo bantu abo ari bo n’icyo bari bagamije.

Ese OMS/WHO hari icyo ishobora kuzabona…

Ni ikibazo buri wese yakwibaza aramutse yibutse ko COVID-19 bivugwa ko yatangiriye mu Bushinwa mu mpera za 2019.

Marion Koopmans umwe mu bahanga ba OMS. Photo@Reuters

Nyuma gato Umunyamabanga wa World Health Organization Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yashinjwe na USA ko akingira ikibaba u Bushinwa kuri kiriya kibazo!

Abahanga ba WHO bageze i Beijing tariki 14, Mutarama, 2021 kugira ngo bakorane na bagenzi babo bo mu Bushinwa guperereza kugira ngo hamenyekane inkomoka ya coronavirus yiswe COVID-19.

Aha tuributsa abasomyi ko hari andi moko ya coronavirus atari COVID-19 kuko iri ari izina bayise rivuga mu magambo arambuye CoronaVirus Disease 2019.

Byari bitaganyijwe ko abagize itsinda ry’impuguke za WHO bazagera i Beijing mu ntangiriro za Mutarama, 2021 ariko baza gutinzwa n’abategetsi b’i Beijing babasabye kuba baretse kuko ‘hari ibitari byatunganywa’.

Itsinda ry’abahanga b’Abashinwa rigize icyo bise National Health Commission niryo ryateguye uko ririya tsinda zizakora akazi karyo.

Abarigize ntibaratangaza mu buryo burambuye ibya ruriya ruzinduko, ngo rivuge uko bizakorwa n’ahazasurwa.

Ibyo bitari byatunganye nibyo umuntu yakwibaza ibyo ari byo nicyatumye bitinda gutungana.

Mu ntambara y’amagambo yakurikiye iyaduka rya COVID-19 ikaba hagati y’u Bushinwa na USA yaranzwe n’uko ubutegetsi bwa Perezida ucyuye igihe Donald Trump bwashinjaga u Bushinwa ko ari bwo bakoze iriya virus buyikoreye mu cyumba cy’ubutabire( Laboratoire Bio-Chimique) kiri i Wuhan mu Ntara ya Wubei.

Ubushinwa bwo bavugaga ko iriya virus yadutse mu bantu bariye inyama z’ibikoko bisanzwe biyifite mu mibiri yabyo.

Mu mpera z’Ukuboza, 2020 hari umwe mu bahanga mu binyabutabire wakoraga mu cyumba cy’ubutabire cya Wuhan wabwiye BBC ko yiteguye kuzatanga ubuhamya bw’uko iriya virus yacitse abahanga bari barayikoze bayibika muri kiriya cyumba, ibona uko ikwira mu bantu.

Prof Shi Zhengli yavuze ko amahanga agomba kumenya ukuri ku ikwirakwira ry’iriya virus yaje kuvamo icyorezo ubu kimaze kwica abantu babarirwa muri za miliyoni.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version