Papa Francis Yakiriye Perezida W’u Burundi

Umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa Francis yakiriye   Perezida w’u Burundi Nyiricyubahiro Evariste Ndayishimiye wagiye i Vatican kuri uyu wa Gatanu taliki 25, Werurwe, 2022  mu ruzinduko rw’akazi.

Nyuma yo kubonana na Papa Francis, Perezida Ndayishimiye yatumiye Nyirubutungane Papa Francis ngo azasure u Burundi.

Nirwo rugendo rwa mbere akoreye i Vatican kuva yajya ku butegetsi mu myaka micye ishize.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Gatanu nibwo yagiye i Vatican aherekejwe n’Umufasha we Angeline Ndayubaha Ndayishimiye.

Yari kumwe n’abandi banyacyubahiro.

Mu minsi micye ishize, Perezida Ndayishimiye yakiriya mu Biro bye Cardinal w’u Rwanda Nyiricyubahiro Antoine Kambanda.

Cardinal Kambanda Yahuye Na Perezida W’u Burundi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version