Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Edgar Lungu Yatsinzwe Amatora
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Perezida Edgar Lungu Yatsinzwe Amatora

Last updated: 16 August 2021 8:36 am
Share
SHARE

Hakainde Hichilema wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yatorewe kuyobora Zambia mu myaka itanu iri imbere, atsinze Edgar Lungu wari ku butegetsi guhera mu 2015.

Mu majwi yatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, Hichilema w’imyaka 59 ni we watangajwe nk’uwatsinze amatora n’amajwi miliyoni 2.8, arusha Lungu amajwi arenga miliyoni imwe.

Perezida wa Komisiyo y’amatora Esau Chulu yabwiye itangazamakuru ati “Ntangaje ku mugaragaro ko Hakainde Hichilema ari we perezida watowe wa Repubulika ya Zambia, kuri uyu wa 16 Kanama.”

Bwari ubwa gatanu Hichilema ahatana mu matora ya perezida, mu 2006, 2008, 2011, 2015 na 2016.

Mu 2016 yatsinzwe Lungu amurusha amajwi 100 000 gusa.

Hichilema akomoka mu ishyaka United Party for National Development, UPND.

Perezida Lungu aheruka gutangaza ko amatora atabaye mu mucyo, ndetse ko atemera ibizavamo.

Hichilema afite akazi gakomeye kamutegereje ko kuzahura ubukungu bwa Zambia, nyuma y’uko iheruka kuba igihugu cya mbere muri Afurika cyananiwe kwishyura amadeni yacyo guhera mu mwaka ushize, bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Ni ubwa gatatu Zambia igiye guhererekanya ubutegetsi binyuze muri demokarasi, guhera kuri Kenneth Kaunda wayoboye icyo gihugu kugeza mu 1991.

Hakainde Hichilema ni we perezida mushya wa Zambia
TAGGED:Edgar LungufeaturedHakainde HichilemaZambia
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abatalibani Bashinze ‘Islamic State’ Ya Afghanistan
Next Article Nyabugogo Abitwa marine bakabije ubujura || biba mumodoka igenda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

AFC/M23 Ishinja Leta Ya Kinshasa Kutubahiriza Ibyo Guhana Imfungwa

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

Ubusuwisi: Abantu 40 Bahiriye Mu Kabari 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bunyoni Ararembye

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kigali: Yadukiriye Imodoka Ziparitse Mu Mujyi Azimena Ibirahure Atarobanura

Rwanda: Undi Mupolisi Yishwe N’Umuntu Wamugonze

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

You Might Also Like

Mu Rwanda

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?