Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Edgar Lungu Yatsinzwe Amatora
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Perezida Edgar Lungu Yatsinzwe Amatora

Last updated: 16 August 2021 8:36 am
Share
SHARE

Hakainde Hichilema wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yatorewe kuyobora Zambia mu myaka itanu iri imbere, atsinze Edgar Lungu wari ku butegetsi guhera mu 2015.

Mu majwi yatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, Hichilema w’imyaka 59 ni we watangajwe nk’uwatsinze amatora n’amajwi miliyoni 2.8, arusha Lungu amajwi arenga miliyoni imwe.

Perezida wa Komisiyo y’amatora Esau Chulu yabwiye itangazamakuru ati “Ntangaje ku mugaragaro ko Hakainde Hichilema ari we perezida watowe wa Repubulika ya Zambia, kuri uyu wa 16 Kanama.”

Bwari ubwa gatanu Hichilema ahatana mu matora ya perezida, mu 2006, 2008, 2011, 2015 na 2016.

Mu 2016 yatsinzwe Lungu amurusha amajwi 100 000 gusa.

Hichilema akomoka mu ishyaka United Party for National Development, UPND.

Perezida Lungu aheruka gutangaza ko amatora atabaye mu mucyo, ndetse ko atemera ibizavamo.

Hichilema afite akazi gakomeye kamutegereje ko kuzahura ubukungu bwa Zambia, nyuma y’uko iheruka kuba igihugu cya mbere muri Afurika cyananiwe kwishyura amadeni yacyo guhera mu mwaka ushize, bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Ni ubwa gatatu Zambia igiye guhererekanya ubutegetsi binyuze muri demokarasi, guhera kuri Kenneth Kaunda wayoboye icyo gihugu kugeza mu 1991.

Hakainde Hichilema ni we perezida mushya wa Zambia
TAGGED:Edgar LungufeaturedHakainde HichilemaZambia
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abatalibani Bashinze ‘Islamic State’ Ya Afghanistan
Next Article Nyabugogo Abitwa marine bakabije ubujura || biba mumodoka igenda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?