Perezida Kagame Yabwiye Abashegeshwe N’Ibiza Ko Leta Izabashumbusha

Mu kiganiro yagiranye n’abaturage bo muri Rubavu bari baje kumwakira, Perezida Kagame yababwiye ko Guverinoma y’u Rwanda izakora uko ishoboye kose ikongera kububakira imibereho bahoranye mbere y’uko ibiza bibasenyera bagatwara n’ubuzima bwa benshi muri bo.

Perezida Kagame yashuriye n’abaturage ba Rubavu mu Murenge wa Rugerero, bakaba bari bari kumwe n’abandi baturutse mu bice bituranye na Rubavu.

Abaturage bamugejejeho mu magambo make akaga bagushije ubwo bwacyaga bamwe bagasanga amazi yahitanye ababo, abandi nta tungo cyangwa umwambaro bakigira.

Ubuyobozi bwamweretse ibikorwa remezo byasenyutse birimo imihanda, ibitaro, amashuri, amavuriro n’inkangu zakukumbye ibihingwa, imisozi isigara yambaye ubusa.

- Advertisement -

Perezida Kagame yabwiye abaturage ko Leta izakora ibikwiye byose igasana ibishora gusanwa, bakongera kugira ubuzima bwiza nk’ubwo bahoranye.

Ati: “ Uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije”.

Abaturage bamushimiye uburyo ubuyobozi bwabatabaye igihe bari mu kaga batewe n’ibiza.

Umwe mu baturage ba Rubavu witwa Feza Nteziyaremye yashimye ubuyobozi bwamufashije gukomeza kwita ku mwana w’amezi atandatu Nyina yasize nyuma yo guhitanwa n’amazi y’ibiza biheruka.

Ibiza biheruka kwibasira u Rwanda byibanze mu Ntara y’Iburengerazuba, Intara y’Amajyaruguru n’Intara y’Amajyepfo, mu bice bimwe na bimwe.

Byahitanye Abanyarwanda 131, byangiza n’ibikorwa bifite agaciro kabarirwa muri Miliyari nyinshi z’Amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage bishimiye ko Umukuru w’igihugu yaje kubafata mu mugongo kandi abizeza kuzabashumbusha
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version