Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yunguranye Ibitekerezo N’Abayobozi Bo Muri Nigeria
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yunguranye Ibitekerezo N’Abayobozi Bo Muri Nigeria

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 August 2023 9:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 26, Kanama, 2023, Perezida Kagame yaganiriye na ba Guverineri  b’Intara za Nigeria bari mu Rwanda, bungurana ibitekerezo ku miyoborere ibereye Afurika muri rusange.

Ni ibiganiro birebana n’uburyo iterambere isi igezeho itasiga inyuma Afurika ahubwo nayo ikagenda mu ba mbere.

Ibiganiro bya Perezida Kagame n’abo bayobozi yabereye muri Kigali Convention Center.

Ba  Guverineri bari mu Rwanda ni 19 bayobora Leta zitandukanye zo muri Nigeria.

Bari kwigira hamwe ibijyanye n’ubuyobozi cyane cyane ingingo zo gushyira mu bikorwa ibyemezo bitandukanye biba byarafashwe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere ryagize uruhare mu mitegurirwe y’uyu mwiherero.

Guverineri wa Leta ya Osun muri Nigeria, Ademola Adeleke uri muri uyu mwiherero aheruka kugaragaza ko yakunze imiyoborere y’u Rwanda.

Avuga ko ikwiriye kuba isomo ku bindi bihugu bya Afurika bishaka gutera imbere.

Kuri we;  kugira ngo Demokarasi irusheho kugira agaciro muri Afurika abayobozi bakwiriye kwemera ko habaho amatora anyuze mu mucyo.

Ati “Nishimiye kuba ndi hano, ndasaba abayobozi baba aba hano ndetse n’abo mu bindi bihugu ko dukwiriye kwemera ko habaho amatora anyuze mu bwisanzure n’umucyo. Turi imbuto za demokarasi, ku bw’ibyo dukwiriye kwemera ko habaho amatora anyuze mu mucyo.”

Yemeza ko ibihugu byateye imbere biri aho biri kubera ko byaretse Demokarasi igakora, byose bigakorwa hakurikijwe amategeko.

TAGGED:AmatorafeaturedIntaraKagameNigeria
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ambasaderi Wa Israel Yatangiye Asura Imishinga Y’Ubuhinzi
Next Article Burundi: Hizihijwe Umunsi Wagenewe Imbonerakure
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Meteo Rwanda Yatangaje Imvura Nyinshi Ugereranyije Nisanzwe Mu Ukuboza

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Imidugararo Y’Amatora Muri Cameroun Yatumye Ibiciro Muri Centrafrique Bizamuka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Umuyobozi Wa Qatar Yaganiriye N’Uw’u Rwanda Ku Bihuza Ibihugu Byombi 

Kuri Perezida Kagame Nta Terambere Rirambye Igihe Umuturage Ahejwe

You Might Also Like

Mu Rwanda

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rugiye Kwikira Inama Y’Abayobora Amashuri Ya Gisirikare Muri Afurika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC Yishimiye Isinywa Ry’Imikoranire N’u Rwanda Mu Majyambere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?