Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Uhuru Ati: “ Nimutora Ruto Muzabage Mwifashe”
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Perezida Uhuru Ati: “ Nimutora Ruto Muzabage Mwifashe”

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 August 2022 1:19 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe hasigaye igihe gito ngo amatora y’Umukuru wa Kenya agere, Perezida ucyuye igihe Nyakubahwa Uhuru Kenyatta yabwiye abaturage ko nibatora Willaim Ruto bazaba bikozeho. Ngo bazabage bifashe.

Ubu butumwa yabutambukije mu ijambo yagejeje ku batuye ahitwa Kamangu mu gace gatuwe n’aba Kikuyu benshi.

Uhuru yavuze ko Visi Perezida we William Ruto atari umuntu wo kwiringirwa, ko abazamutora bazaba batoye kabutindi bityo ko ibyiza ari uko batora Odinga.

Yababuriye ko abazabirengaho bakamutora bazabaga bakifasha kuko bazaba bashyize igihugu mu kangaratete.

Uhuru Kenyatta yavuze ko William Ruto ari igisambo gishobora gusahura isanduku y’igihugu kikayeza bityo kutamutora byaba ari amahitamo meza.

Amatora y’Umukuru wa Kenya azaba mu Cyumweru gitaha.

Yagize ati: “ Mwa bantu mwe nihagira utora Ruto, umunsi umwe muzabyicuza kuko si umuntu mwiza”

Ku rundi ruhande, ashima Odinga akavuga ko ari umuntu w’umusaza ugera ku cyo yiyemeje.

Hari amakuru yari amaze iminsi avuga ko hari abantu bateguwe na Uhuru ngo bazice bamwe mu bayobozi b’ishyaka rya William Ruto rwitwa Kenya Kwanza.

Kenyatta yavuze ko kwica abantu nta mushinga abibonamo ndetse ngo n’igihe cyose bamutukaga ntawe yigeze yihimuraho kandi yari abifitiye ubushobozi nk’Umukuru w’igihugu.

Ati: “ Umuntu wifitemo amadayimoni niwe uvuga amagambo mabi nk’aya Ruto.”

Hari abandi bantu babiri biyamamazanya na Ruto bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga.

Abo ni Rigathi Gachagua na  Moses Kuria.

Ruto avuga ko azafunga Kenyatta…

Ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwiyamamariza kuzayobora Kenya, William Ruto yatangaje ko natsinda amatora azashyiraho urukiko rwihariye rwo kuburanisha Uhuru Kenyatta kubera ibyaha amushinja ko yakoze mu gihe amaze ayobora Kenya.

Hashize ibyumweru bibiri atangaje ibi.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu cya Kenya ateganyijwe Taliki 09, Kanama, 2022.

William Ruto yatangije ishyaka rye bwite ari gukoresha mu kwiyamamaza yise Kenya Kwanza( Kenya mbere na mbere).

Avuga ko abaturage nibamutorera kuyobora Kenya azashyiraho urukiko rwo gukurikirana abantu bakoze ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Kenya no kurigisa abantu.

Mu kwiyamamaza kwe, Ruto yavuze ko nyuma y’intsinzi yo kuyobora Kenya, nta minsi 30 izashira atarashinga ruriya rukiko.

Igitangaje ni uko William Ruto asanzwe ari Visi Perezida wa Repubulika iyobowe n’uwo ashinja kurigisa abantu no kuba ‘sesa bayore’ mu mutungo wa rubanda.

Avuga ko Kenya iyobowe n’amatsinda y’abatekamutwe bakora uko bashoboye ngo basahure ikigega cya Leta.

Ruto avuga ko impamvu ituma buriya bujura bushoboka, ari uko Perezida Uhuru amaze imyaka 10 ategekana n’abantu bamufasha mu gutuma atera imbere nawe akabashyiriraho uburyo bwo gukoresha umutungo w’igihugu mu nyungu zabo.

Avuga ko inzego nyinshi z’ubukungu bwa Kenya zicunzwe n’abantu bake bafite aho bahuriye na Perezida Uhuru Kenyatta.

Ngo Leta ya Kenya ifitwe mu ntoki n’abatoni ba Perezida Uhuru Kenyatta bityo ngo najya k’ubutegetsi bose bazabiryozwa.

TAGGED:AmatorafeaturedKenyaKenyattaRuto
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Impanuka Ikomeye Ibereye i Rubavu Abantu Batatu Bamaze Gupfa
Next Article Gakenke: Akarere Ka Mbere Gafite Abaturage Bizigamira Muri ‘Ejo Heza’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?