Phil Peter na DJ Lenzo bahoze ari inshuti ntibagicana uwaka

Iminsi yari ibaye myinshi ishyamba atari ryeru hagati y’umunyamakuru Phil Peter na DJ Lenzo, babaye inshuti  bafatanyije mu muziki igihe kirekire. Ibibazo bari bafitanye byaje kubarenga baratandukana.

Intandaro y’amakimbirane yabo  yazamuwe  ibihembo bya The Choice Awards byateguwe na Isibo TV bivugwa ko ari iya Bruce Melodie.

Dj Lenzo ari mu batangije ikiganiro ‘The Choice’ ari nacyo kitiriwe ibi bihembo.

Aherutse gushinja Phill Peter  kumugirira urwango rwatumye atanamushyira ku rutonde rw’abahatanira biriya bihembo.

- Advertisement -

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Dj Lenzo yagize ati “Ngiye nta kubwiye byaba ari ukwica uruganda bya nyabyo. Uribuka dukorana uko wanyubahaga ndetse n’uburyo wavugaga ko ari njye DJ wemera mu Rwanda? Ubu ukaba utananshyize mu bahatanira ibihembo wateguye? Ibi bigaragaza urwango umfitiye. Mbabajwe nuko nari nkigufitiye ideni ariko vuba ndarimaramo, urabizi ko ndi umukozi.”

Ibi bije nyuma y’iminsi mike hasohotse urutonde rw’abahatanira ibihembo bya The Choice Awards, ibihembo bizatangwa na ISIBO TV binyuze mu kiganiro The Choice cyatangijwe na Phil Peter na DJ Lenzo.

Aba DJs batowe bazahatanira icyo gihembo ni Dj Ira,  Dj Bissoso, DJ Marnaud, DJ Diallo na DJ Toxxyk.

Gutora biri gukorerwa ku rubuga rwa The Choice.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version