Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: PM Nsengiyumva Asaba Abarangiza Kaminuza Kutazabera Igihugu Impfabusa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Andi makuruMu Rwanda

PM Nsengiyumva Asaba Abarangiza Kaminuza Kutazabera Igihugu Impfabusa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 October 2025 3:27 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Justin Nseengiyumva, Minisitiri w’Intebe, yavuze ko byaba bibabaje abarangiza Kaminuza birundumuriye mu byangiza birimo ubusinzi n’ubunebwe.

Yabivugiye muri Kaminuza y’u Rwanda ubwo yitabiraga igikorwa cyo kubaha impamyabumenyi cyabereye i Huye ahari icyicaro gikuru gikuru cy’iyi Kaminuza ifite amashami henshi.

Abanyeshuri 9,526 nibo bahawe iyo mpamyabumenyi.

Dr. Justin Nsengiyumva yababwiye ko kurangiza icyiciro kimwe cy’ubumenyi biba bigomba kuba intandaro yo kwiga ikindi kuko ubumenyi budashira.

Yababwiye ko akanyamuneza kagaragara ku maso yabo gakwiye kubashishikariza gukomereza aho bagejeje biga.

Ati: “Mwirinde kandi imyitwarire idakwiye n’ingeso mbi zose zirimo  ubusinzi, ubunebwe, kwiyandarika ndetse n’ibindi kuko bishobora gutuma  mutagera ku nzozi zanyu.”

Nsengiyumva yabasabye guhora bazirikana ko ari bo igihugu kitezeho iterambere ry’ejo hazaza, ababwira ko ubumenyi bakuye muri Kaminuza ku kiciro cyabo bugomba gukoreshwa mu kugeza abandi ku iterambere.

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yabijeje ko mu muhati wabo wo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu, Leta izakomeza kubaba hafi.

Mu izina rya Guverinoma, Nsengiyumva yashimiye ababyeyi b’abo bana bababaye hafi muri urwo rugendo rw’amashuri, avuga ko umuhango wo kubaha impamyabumenyi ari ikimenyetso cy’uko bataruhiye ubusa.

Ati: “Tubashimiye ibyo bakoze byose mukaba mugeze kuri uyu munsi kandi dufatanyije nabo kubifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bwo hanze y’ishuri no mu mirimo itandukanye muzakora.”

Nsengiyumva ashima n’abarimu bigishije abo bantu bakabagira intiti z’igihugu, ashima ko batigeze badohoka ku murimo biyemeje.

TAGGED:AbanyeshurifeaturedKaminuzaMinisitiriNsengiyumva
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hamas Yavuze Ko Abo Yabonye Bose Yabashyikirije Israel
Next Article Kagame Yakiriye Mugenzi We Wa Senegal 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Meteo Rwanda Yatangaje Imvura Nyinshi Ugereranyije Nisanzwe Mu Ukuboza

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Imidugararo Y’Amatora Muri Cameroun Yatumye Ibiciro Muri Centrafrique Bizamuka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Kuri Perezida Kagame Nta Terambere Rirambye Igihe Umuturage Ahejwe

Umuyobozi Wa Qatar Yaganiriye N’Uw’u Rwanda Ku Bihuza Ibihugu Byombi 

You Might Also Like

Mu Rwanda

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rugiye Kwikira Inama Y’Abayobora Amashuri Ya Gisirikare Muri Afurika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC Yishimiye Isinywa Ry’Imikoranire N’u Rwanda Mu Majyambere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?