Polisi Iri Guhugura Abashinzwe Gutabara Aho Rukomeye Muri EAC

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 24 Nyakanga, 2023 mu murenge wa Kagarama mu  Karere ka Kicukiro, hatangijwe amahugurwa y’abapolisi bagize umutwe w’ingabo na Polisi washyiriweho  gutabara aho rukomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EASF- East African Standby Force).

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 23 baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika birimo u Rwanda rwakiriye aya mahugurwa, Uburundi, Seychelles, Djibouti, Kenya, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Somalia, Uganda n’ibindi.

Ni amahugurwa agamije kugenzura niba abapolisi bagize uyu mutwe bafite ubushobozi bwo gutabara aho bikenewe nk’uko biri mu masezerano y’icyerekezo uyu mutwe wiyemeje.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano yashimiye abapolisi bayitabiriye ashimira n’ubuyobozi bukuru bwa EASF bwayateguye ngo azabera mu Rwanda.

- Advertisement -

DIGP Vincent Sano avuga ko Polisi y’u Rwanda mu mikorere myiza yayo iharanira kuzamura  ubumenyi n’ubushobozi bw’abapolisi kandi ko izahora igira uruhare mu gutegura amahugurwa mu rwego rwo kunoza ubunyamwuga.

Ati: “U Rwanda n’ibindi bihugu binyamuryango rufite abasirikari, abapolisi n’abasivili bafite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa inshingano za EASF kandi amahugurwa nk’aya ni kimwe mu bituma turushaho guteza imbere imikorere myiza n’ubunyamwuga.”

Avuga ko Polisi y’u Rwanda ifite ibikoresho n’ubushobozi bwo kohereza itsinda ry’abapolisi (FPU) n’abandi bagenzi nabo badakorera mu matsinda (IPOs) mu bihugu bigize EASF n’ahandi hose, mu gihe ibisabwe cyangwa ibimenyeshejwe kugira ngo ibikorwa byo kubungabunga amahoro birusheho kugenda neza.

DIGP Sano yavuze ko uyu mutwe washyiriweho kugira ngo ibikorwa byo gutabara no gukemura ibibazo n’amakimbirane abera mu Karere bikemurwe.

Avuga ko kugira ngo bigerweho ari ngombwa ko abawugize bahora bakarishya ubwenge n’ubushobozi kugira ngo abawugize besa imihigo bihaye.

Yagize ati: “Ndashimira ubushake na gahunda ya EASF yo gutegura amahugurwa ngarukamwaka nk’aya hagamijwe guhuriza hamwe abanyamuryango bawugize mu rwego rwo kubongerera ubushobozi.  Ni ikimenyetso cy’uko n’akazi bazagakora neza mu gihe bazaba bahawe inshingano zo kugarura amahoro mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.”

Commissioner Ali Said Bacar uhagarariye iryo tsinda ry’abapolisi bari mu mahugurwa  yashimiye Polisi y’u Rwanda  muri rusange kuba yarabemereye kuza gukorera amahugurwa mu Rwanda.

Avuga ko ari  umwanya mwiza wo gusuzumira hamwe no gushaka ibisubizo by’ibibazo no kongera ubushobozi nk’uko uyu muryango wabyiyemeje mu gutegura iryo tsinda ry’aba bapolisi.

Ati: “Birakwiye ko tumenyekanisha uruhare n’inshingano z’iri tsinda ry’abapolisi cyane cyane mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no kungurana ibitekerezo mu buryo bufatika hagamijwe gukemura ibibazo by’ingutu ibyo ari byo byose byaboneka mu kazi.”

Yavuze ko ngombwa ko  habaho itsinda rihora ryiteguye kandi ryongererwa ubushobozi nk’uko biri mu nshingano za EASF mu rwego rwo kugira ngo aho bakenewe  gutabara hose haba mu butumwa bw’amahoro n’ahandi  hari ibibazo bitandukanye, bahite bajyayo nta yindi myiteguro bisabye.

Bazamara iminsi bahugurirwa mu Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version