Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Ya Kenya Yahawe Uburenganzira Bwo Kurasa Ibisambo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Polisi Ya Kenya Yahawe Uburenganzira Bwo Kurasa Ibisambo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 November 2022 12:36 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

William Ruto yavuze ko Polisi y’igihugu cye ihawe uburenganzira bwo kurasa igisambo icyo ari cyo cyose kizashaka kurwanya umupolisi. Avuga ko igihugu cye kitagomba kuba indiri y’abajura ngo bacyigarurire.

Perezida Ruto avuga ko abajura bagomba kubireka, kandi ngo Kenya ntizemera ko amatsinda y’abo yigira kagarara ngo abuze abantu bo mu bice runaka bya Kenya kwidegembya.

Iby’uyu mwanzuro, Perezida Ruto yabitangarije mu Nama yaguye y’abagize ishyaka rye, Kenya Kwanza, bari mu Nteko ishinga amategeko.

Ruto yagize ati: “  Ntidushobora kwemerera ibisambo n’abandi bagizi ba nabi kwigurira ibice by’igihugu cyacu. Twabahaye[polisi] intwaro n’ibindi bikoresho byose kugira ngo mukure ibisambo ku izima. Mugomba gukora akazi kanyu mukurikije amategeko kandi kinyamwuga.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Avuga ko igihe cyose umupolisi ari mu kaga, aba yemerewe kurasa umwugarije.

Perezida wa Kenya yari aherutse kuburira Umukuru wa Polisi ya Kenya ko nadashobora guca intege ibisambo, atazabona urwitwazo kuko afite ibikenewe byose.

Inspector General of Police( IGP) wa Kenya mushya yitwa Japhet Koome.

Aherutse kurahirira kuyobora Polisi ya Kenya, uru rukaba ari urwego rufite abakozi bakorera mu gihugu kibamo abagizi ba nabi benshi kandi mu nzego nyinshi.

Bivugwa ko abapolisi bo muri Kenya bahura n’akazi gakomeye cyane bigatuma biheba bamwe bakiyahura cyangwa bakica abo bashinzwe kurinda.

- Advertisement -

Abaturage ba Kenya muri rusange n’ab’i Nairobi by’umwihariko ni abaturage bakunda akazi.

Kuri bo ifaranga nicyo kintu cya mbere kandi hari benshi bavuga ko bagomba kuribona hatitawe ku nzira byacamo iyo ari yo yose.

Ibi bituma abo benshi tuvuga bahitamo kwica amategeko ariko bakabona amafaranga.

Muri uko kwica amategeko, habamo no kwica abantu, guhohotera abakobwa n’abagore, ubucuruzi bw’intwaro n’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bituma Polisi ya Kenya ihora mu kazi kadashira, katanaganuka kandi ihanganye n’abantu rimwe na rimwe baba bafite ibikoresho bihambaye n’ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru.

Abapolisi ba Kenya bivugwa ko hari ubwo akazi kabarenga bagasanga ibyiza ari ukwipfira bakavaho.

Iyo batirashe cyangwa ngo barase abandi bibaviremo gufungwa, baraswa n’abagizi ba nabi.

Ikinyamakuru The Star mu Ukuboza, 2021, cyanditse ko guhangayika( trauma) ari yo mpamvu ikomeye ituma abapolisi bo muri Kenya bagira imyitwarire iteye ubwoba.

Perezida Ruto yasabye Polisi guhashya ibisambo

Ibibazo byose sosiyete ya Kenya ifite umupolisi aba agomba kugira uruhare mu kubicyemura.

Ibi bituma ubuzima bwe buhora mu kaga.

Ibi byatumye n’Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Kenya Inspector General of Police Hilary Mutyambai(niwe wasimbuwe na Japhet Koome) atangiza gahunda yo gufasha abapolisi be gushyira agatima mu nda.Yatangijwe mu mwaka wa 2019 bwiswe  Muamko Mpya-Healing The Uniform.

Ibi ariko siko Perezida Ruto abibona kuko we asanga nta kintu na kimwe Polisi y’igihugu cye ibuze k’uburyo irushwa  imbaraga n’abagizi ba nabi.

Ngo ifite ibikoresho n’amafaranga bihagije k’uburyo itagombye kurushwa imbaraga n’ibisambo byiba inka, ibisahura amaduka na Banki n’izindi nkozi z’ibibi.

Yabwiye IGP Koome ati: “ Ibyo gusahura inzu, gushimuta inka z’abaturage n’ibindi byaha byose bigomba guhagarara.”

Ruto yavuze ko Kenya ikeneye Polisi y’umwuga, yayindi ihangana n’ibibi byose biri mu gihugu ndetse birimo na ruswa, ikimenyene n’icyenewabo.

Yategetse Polisi gukorana n’izindi nzego harimo n’urw’ubutasi imbere mu gihugu kugira ngo bace akaduruvayo kari mu bantu bakora ibyaha nkana bakishishahisha.

 

TAGGED:featuredIbisamboIgihuguKenyaPolisiRuto
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwamagana: Umwana Yaciwe Umutwe, Uwabikoze Arawujyana
Next Article Dj Brianne Yageze i Burundi ‘Barahurura’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?