Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Yafashe Abategeraga Abantu Muri Gare Ya Nyanza Bakabambura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Polisi Yafashe Abategeraga Abantu Muri Gare Ya Nyanza Bakabambura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 October 2025 12:24 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yafashe abantu barindwi barimo abo ikurikiranyweho gutegera abantu muri gare ya Nyanza bakabiba.

Barimo kandi abo ivuga ko bacuruzaga urumogi.

Bafatiwe mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, mu Kagari ka Nyanza mu Mudugudu wa Isonga.

Abo Polisi ivugaho ibiyobyabwenge bo bafatiwe mu ishyamba riherereye inyuma ya Gare ya Nyanza, CIP Wellars Gahonzire akavuga ko mbere y’uko bafatwa, hari amakuru uru rwego rwari rwarahawe n’abaturage y’uko abo bantu babajujubije.

Polisi yabanje gufata batatu, nyuma ifata abandi bane.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru y’iki kibazo, yizeza abaturage bakoresha iyi Gare ko iki kibazo kigomba gukemuka burundu.

Ati: “Ndabwira abaturiye gare ya Nyanza ko ikibazo cy’abantu babamburaga kigiye gukemuka burundu.”

Yirinze kuvuga uko kizakemuka, ariko atangaza ko ubufatanye bw’abaturage na Polisi buzabigiramo uruhare.

Polisi ivuga ko ifite ubushobozi n’ubushake bwo gushaka no gufata abagizi ba nabi bityo ikaburira buri wese wumva ko azungukira muri iyo migirire.

TAGGED:GahonzireGareNyanzaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 
Next Article Huye: Abagabo Bane Bakurikiranyweho Gutema Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Meteo Rwanda Yatangaje Imvura Nyinshi Ugereranyije Nisanzwe Mu Ukuboza

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Imidugararo Y’Amatora Muri Cameroun Yatumye Ibiciro Muri Centrafrique Bizamuka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Kuri Perezida Kagame Nta Terambere Rirambye Igihe Umuturage Ahejwe

Umuyobozi Wa Qatar Yaganiriye N’Uw’u Rwanda Ku Bihuza Ibihugu Byombi 

You Might Also Like

Mu Rwanda

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rugiye Kwikira Inama Y’Abayobora Amashuri Ya Gisirikare Muri Afurika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Nta Gihugu Cyakijijwe Naza NGOs-Perezida Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?