Polisi Yarohoye Imibiri Y’Abagabo Babiri, Umwe Yariyahuye

Abagabo babiri mu Karere ka Nyanza baherutse gupfa baguye mu cyuzi cya Nyamagana, umwe bikaba bivugwa ko yiyahuye. Kuri uyu wa Kane nibwo ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ryafashije mu gushakisha imibiri ya bariya bagabo, iraboneka.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Gashyantare abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi bazobereye gutabara no gushakashaka abantu cyangwa ibintu byaguye mu mazi (Divers) bakuye mu mazi imibiri ibiri y’abantu bari baguye mu mazi.

Amakuru avuga ko umwe muri bariya bagabo witwa Niringiyimana Jean Claude w’imyaka 26 yiyahuye muri kiriya cyuzi taliki 08, Gashyantare, 2022.

Yari atuye mu Mudugudu wa Karusimbi, Akagari ka Gishike, Umurenge wa Rwabicuma, Akarere ka Nyanza.

- Advertisement -

Bidatinze, undi mugabo witwa Jean Pierre Harindintwari nawe yaguye  mu cyuzi cya Bishya arimo kuroba.

Taarifa yabajije Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent Theobald Karekezi niba nta kintu cyaba cyorohereza abashaka kwiyahura mu cyuzi cya Nyamagana kubikora, atubwira ko ntacyo kuko kiriya cyuzi ‘cyose kizitiye.’

Ati: “ Kiriya cyuzi kirazitiye ubwo rero uwashaka kukijyamo yaba yabanje kubitekerezaho.”

Hari andi makuru twahawe n’umwe mu bakozi ku Karere ka Nyanza watubwiye ko mu by’ukuri umuntu atavuga ko cyose kizitiye, ahubwo ngo gikozwe k’uburyo gifite ibintu yise ‘ingazi’ bishobora gutuma umuntu adahita yiyahura ariko ngo uwashatse kwiyambura ubuzima ntajya abura uko abigenza.

Icyuzi cya Bishya cyapfiriyemo undi muturage gikora ku Mirenge ya Busasamana, Rwabicuma na Mukingo.

Ni icyuzi cyakozwe n’Ikigo cy’igihugu gikwirakwiza amazi kitwa WASAC mu rwego rwo kugira ngo kibone uko kiyatunganyiriza mu ruganda rwayo ruri ahitwa Mpanga mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ,Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abaturage n’imiryango ya banyakwigendera bari babuze uko babona imibiri ya banyakwigendera ngo ishyingurwe aribwo Polisi   yihutiye gukuramo iyo mibiri.

Ni ikibazo cyabaye mu Mirenge ibiri y’Akarere ka Nyanza

Yahaye abaturage inama yo kujya bageza ku bayobozi babo, inshuti zabo n’abandi ibibazo bafite aho kubicyemuza kwiyahura.

SP Kanamugire yagize ati: “Imiryango y’uriya wiyahuye bari barabuze umubiri we ngo bawushyingure, twitabaje ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi bawukura mu mazi, mu gihe bari bakiri muri ibyo hamenyekana amakuru ko hari undi uguye mu cyuzi cya Bishya nawe bajya kumukuramo. Bose  imibiri yari yagiye hasi ku isayo.”

Umuvugizi wa Polisi yakanguriye abantu kwirinda kujya kuroba batazi koga kandi batanafite ibikoresho bishobora kubafasha.

Abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano ku biyaga n’iby’uzi biri aho baguye mu rwego two gukumira impanuka yose yahabera ikaba yahitana umuntu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version