RBA Yahembye Umukozi Wayibye Imashini 3

Arthur Assiimwe imbere ya PAC

Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA kitabye Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura umutungo wa Leta, PAC, kisobanura ku byo bagisanzemo birimo gusesagura umutungo wa Leta.

Indi ngingo bagarutseho ni iy’uko hari umushoferi wa RBA wanyweye litiro 300 za lisange ku munsi kandi mu igenzura ntihagaragara ibilometero yagenze.

Mu kwitaba PAC, ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru cyari gihagarariwe n’Umuyobozi mukuru wacyo Arthur Assimwe n’ushinzwe amasoko muri iki kigo.

Assimwe yabajijwe  ku masoko ikigo ayoboye gitanga kidafitiye inyandiko zuzuye (perfermance guarantee), aha ijambo ushinzwe amasoko bari bazanye ngo agire icyo abisobanuraho.

- Advertisement -

Yasubije ko ako ari akantu gato bagiye gukosora.

Akibivuga, Abadepite basabye abari bahagarariye RBA kwisubiraho kuri iryo jambokuko iyo biza kuba ari akantu gato katari gutuma bicara mu Nteko ngo bakaganire.

Ngo Inteko ntiganira ku tuntu duto.

Asiimwe n’ushinzwe amasoko muri RBA bemeye gusaba imbabazi kuri iyo mvugo.

Muri ya raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta hagaragayemo umukozi wa RBA wibye lisansi y’ikigo anagurisha imashini zitanga amashanyarazi (generetors) aho kumwirukana bamuha amanota 77% nk’umukozi mwiza.

Ni amanota ari ku gipimo gishimishije.

Mu gusubiza kuri iyi ngingo, Umuyobozi wa RBA yavuze ko uwabikoze yihanangirijwe anakatwa umushahara ariko ko batarakererwa kumwirukana n’ubu bishoboka.

Depite Muhakwa Valens uyobora PAC yasubije Asiimwe ko ‘atamutumye’ kujya kwirukana uwo mukozi.

Hagati aho hari ibindi bibazo by’ubujura byagaragajwe birimo lisansi ihabwa abashinzwe gushakira amasoko ikigo (marketing managers), aho umukozi umwe ashobora kunywa litiro za lisansi zirenga 300 ku munsi.

Depite Muhakwa yabajije Arthur Asiimwe muri RBA haba ibifaro cyangwa izindi modoka z’intambara kuko ari zo zishobora kunywa kuri urwo rwego.

PAC yatangaje ko Kalisa Steven na Bakuramutsa ari bo bakozi muri RBA banywa lisansi nyinshi buri munsi kuko nka Kalisa guhera taliki ya 15, Nzeri, umwaka ushize (2022)yanyoye buri munsi mu minsi ikurikiranye litiro 142, litiro 109, litiro 145, na litiro 106.

Uteranyije wamenya litiro za lisansi yanyoye mu minsi ine.

Bakuramutsa ku munsi umwe yanyoye litiro 132 za lisansi zihwanye na Frw  150,000,  undi munsi arongera afata indi ingana nk’iyo yari yafashe mbere.

Depite Muhakwa Valens yagize  ati : “Uyu Kaneza ku italiki ya 7 Kamena yanyoye litiro 303? Ni imodoka akoresha? Jye nari nibwiye ko ari ikindi kintu!”

Ni litiro 303 zagiye mu modoka ku munsi umwe.

Igitangaje ni uko abo banywa iyo lisansi ‘ku munsi,’ basanzwe bemerewe kutarenza litiro 250 ‘ku kwezi!’

Umuyobozi wa RBA yasobanuye ko biriya bikorwa kubera ko abakozi biguriza lisansi bitewe n’iyo bemerewe gukoresha mu kwezi bakazagenda bayishyura.

Ni igisobanuro cyababaje Abadepite bavuga ko bidashoboka ko “ radiyo na televiziyo by’igihugu bijya kwikopesha mazutu”

Abadepite babajije ibilometero izi modoka zikora,  RBA isubiza ko idafite imibare yabyo.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yahakanye ko ibi atari ukwiguriza lisansi ahubwo ko ari ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta kandi ko umushoferi ashobora kujya kuri sitasiyo ya lisansi agatanga ruswa aho kunywa lisansi bakamuha ayo mafaranga.

Arthur Asiimwe yemereye Abadepite ko ibi bya lisansi birimo ikibazo cyane ko bigaragara ku bakozi babiri gusa yizeza abagize iyi komisiyo ko agiye kubikemura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version