Rebecca Kadaga Yahagarariye Perezida Museveni Mu Nama Ya CHOGM

Rebecca Kadage wigeze kuba Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda ubu akaba ari Minisitiri w’Intebe wungirije wa Uganda hakiyongeraho no kuba ari  Minisitiri w’Ibikorwa by’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ari mu Rwanda.

Yaje guhagararira Perezida Museveni mu  nama y’abagize Ihuriro ry’Ubucuruzi muri Commonwealth iri kubera i Kigali.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Kabiri ikaba ari imwe mu nama nyinshi z’abayobozi mu nzego zitandukanye bagize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.

Mu nama yayo ya mbere, abayitabiriye baganiriye uko ibihugu 54 bigize uyu muryango byose byarushaho gukorana hagamijwe iterambere rusange.

- Advertisement -

Ni icyifuzo cyatanzwe n’abayobozi batandukanye barimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Perezida Kagame yagize ati: “ Nemera ntashidikanya ko no mu budasa bwacu, no mu migambi ya buri gihugu itandukanye n’iy’ikindi, hari intego twese dufite yo kuzuzanya hagamijwe ejo hazaza dusangiye.”

Abandi bagize icyo bavuga kuri iyi ngingo bavuze ko kugira ejo hazaza ibihugu bya Commonwealth bisangiye, ari ikintu gishoboka kuko byose bisangiye umubumbe, byose biharanira iterambere rishingiye kuri byinshi birimo n’uburezi.

Hari n’uwavuze ko n’ubwo bigoye kumenya uko ejo ibintu bizamera, ariko ngo uko gushidikanya gushobora kuvamo kwizera ko bizashoboka, kwizera ko ibintu bizaba byiza.

Perezida wa Banki Nyafurika y’Iterambere, Dr Akinumi Adesina yavuze ko kugira ngo ejo hazaza h’Afurika hazabe heza, bisaba imiyoborere iboneye, igamije iterambere ry’abaturage.

Yatanze urugero ku Rwanda, avuga ko buri gihe uko arujemo asanga hari ibyahindutse, Kigali isa neza kurushaho.

Ati: “ Ubwo mperuka inaha mu myaka itatu ishize, naratangaye kubera ubwiza bwa Kigali. Nagarutse nabwo nsanga ibintu bisa neza kurusha mbere. Ibi ni urugero rw’imiyoborere myiza.”

Adesina kandi yavuze ko kugira ngo ejo hazaza h’uyu muryango hazabe heza kurushaho, ari ngombwa ko umutungo w’uyu muryango usaranganywa, ukagezwa mu bihugu byose, bikaba COMMON WEALTH nk’uko bivugwa mu Cyongereza.

Dr Akinwumi Adesina avuga ko ubukungu bw’umuryango wa Commonwealth bubarirwa kuri miliyari ibihumbi 13 $, ariko igice kinini cyabwo cyikubiwe n’ibihugu bitanu ari byo u Bwongereza, Canada, Australia, u Buhinde na Nigeria.

Kuri we ngo bugomba gusaranganywa no mu bindi bihugu 49 bisigaye, abagize uyu Muryango bagatera imbere bose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version