Ronapreve: Umuti UVURA COVID-19

Ronapreve ni umuti wakozwe n’inganda zo mu Bwongereza ukaba ufite ubushobozi bwo kurinda ko umuntu yandura COVID-19 ariko ukanamuvura ibisigisigi byayo ku bayanduye.

Ni umuti ukomatanyije ibinyabutabire byongerera umuntu ubudahangarwa ku rwego rwo hejuru k’uburyo adashobora kwandura kandi uwayanduye nawe ntazahazwe n’ingaruka itera.

Ikigo cy’Abongereza gishinzwe imiti kitwa The Medicines and Healthcare products Regulatory Agency (MHRA) kivuga ko hasigaye igihe gito ngo uriya muti wemererwe guterwa Abongereza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima mu Bwongereza witwa Sajid Javid yabwiye ikinyamakuru kitwa RT.Com ko kuba uriya muti warakozwe ari inkuru nziza ku batuye u Bwongereza by’umwihariko n’abatuye Isi muri rusange.

- Advertisement -

Ati: “ Hasigaye igihe gito ngo dutangaze ko uriya muti watangira gucuruzwa mu gihugu hose.”

Javid avuga ko abantu bazaterwa uriya muti[ni umuti ntabwo ari urukingo] bizafasha imibiri yabo kutandura kiriya cyorezo, kandi abacyanduye nabo ntibarembeshwe n’ingaruka kigira cyane cyane ku myanya y’ubuhumekero.

Yatanze umuburo w’uko uriya muti udasimbura inkingo zisanzwe zikoreshwa mu Bwongereza.

Akamaro kawo ni ukongerera abantu ubudahangarwa basanganywe.

Minisitiri w’ubuzima mu Bwongereza  Sajid Javid

Ronapreve ni umuti uhabwa umuntu bawumuteye mu rushinge cyangwa akawunywa.

Iyo ugeze mu mubiri ufasha abasirikare bawo kwisuganya bagahangana na virus ya  COVID-19, bakayikumira mbere y’uko igera mu bice by’ibihaha ikabyangiza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version