Rubavu: Meya Yaburiye Abagizweho Ingaruka N’Ibiza Bakabirokoka

Meya Mulindwa yagize icyo asaba abagizweho ingaruka n'ibiza.

Mulindwa Prosper uyobora Akarere ka Rubavu yabwiye abagizweho ingaruka n’ibiza bikabirokoka ko bakwiye kubikuramo isomo, bakazirika ibisenge kandi inkunga bahawe na Croix Rouge y’u Rwanda ntibazayigurishe ngo bayinywere.

Aherutse kubibwira abaturage bo mu Murenge wa Nyakiliba bari baje kwakira inkunga bagenewe na Croix Rouge y’u Rwanda irimo ibiringiti, ibikoresho byo mu gikoni n’iby’isuku byo kubashumbusha ibyabo byangijwe n’imvura iherutse kugwa muri kariya karere ari nyinshi.

Mulindwa yababwiye ko guterwa n’ibiza bikagusiga uhumeka ari amahirwe kuko hari abo bihitana.

Iby’uko imvura yabahitana kandi nabo barabyiyemerera, bakavuga ko isomo baribonye.

- Kwmamaza -

Nyirarukundo Chantal, umwe mu bavuze mu izina rya bagenzi be, yashimiye Croix Rouge kubera inkunga yabahaye, avuga ko inama bahawe n’Akarere izakurikizwa.

Asanzwe atuye mu Mudugudu wa Runaba, Akagari ka Bisizi, Umurenge wa Nyakiliba.

Chantal Nyirarukundo

Ati: “ Ibiza byanteje ibibazo kuko byaje bijya mu nzu bitwara ibikoresho byo mu nzu, bitwara ibijerekani, amasafuriya…ariko turi gushimira ubuyobozi bugiye kudufasha bukaduha ibijerekani n’amasafuriya. Barampa n’ibiyiko kuko byari byaragiye”.

Avuga ko ibyo bahawe batazabigurisha kuko bazi akamaro kabyo.

Mu Murenge wa Busasamana naho abagenerwabikorwa ba Croix Rouge y’u Rwanda bahawe ibikoresho nk’ibyo, bongererwa n’amabati yo gusakaza ibisenge by’inzu zabo zasakambuwe n’umuyaga.

Meya Mulindwa avuga ko imvura yaguye mu Karere ayoboye yateje ibyago, cyane cyane muri Nyakiliba kuko hari umugezi uturuka muri Pariki ya Gishwati wuzuye cyane amazi yinjira mu ngo z’abaturage.

Imirenge yahuye n’ikibazo ni Busasamana, Nyakiliba na Cyanzarwe.

Ati: “ Ayo mazi yinjiye mu nzu z’abaturage asangamo ibyo baryamaho, ibyo bakoresha mu gikoni…byose birangirika biragenda, bituma abantu babaho nabi”.

Avuga ko no mu mwaka wa 2023 Akarere ayoboye kagize ibindi byago ndetse byo bikomoye cyane bihitana abantu, byangiza n’imyaka myinshi bitewe no kuzura k’umugezi wa Sebeya.

Gusa ashima ko muri ibyo byago byose, Croix Rouge yabatabaye mu buryo bwashobokaga.

Mulindwa yabwiye abaturage ko bakwiye gushima ibyabonetse kuko hari n’abandi baba bakeneye gufashwa.

Ati: “Hari abashobora kuvuga ngo ntibyatugezeho ariko burya dukora urutonde rw’abantu bitewe n’abakeneye ubufasha kurusha abandi. Dutondeka abantu duhereye ku muntu ubabaye kurusha abandi”.

Mu Murenge wa Nyakiliba hasenyutse inzu icyenda, hangirika imyaka iri ku buso bwa Hegitari 130 nk’uko Meya Mulindwa abivuga.

Abaturage bo mu Murenge wa Busasamana baje guhabwa inkunga kubera ibyago batewe n’ibiza.

Imiryango 17 yo mu Murenge wa Nyakiliba niyo yahawe amabati 373 ngo isakare inzu yongere kuzituramo, ayo mabati aza yiyongera ku bufasha busa n’ubwo bagenzi babo bo muri Nyakiliba bahawe.

Muri Nyakiliba imiryango 56 niyo yahawe inkunga ngo irebe ko yayifasha mu kuziba icyuho yatewe n’uko ibikoresho bahoranye byangijwe n’ibiza.

Abaturage bo muri Busasamana bahawe n’amabati.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda avuga ko uyu muryango kuva wagera mu Rwanda mu mwaka wa 1962 wakoze kandi ugikora ubutabazi bw’ingeri nyinshi.

Avuga ko mu mwaka wa 2025 hari abaturage bo mu Mirenge ya Nyakiliba, Cyanzarwe na Busasamana muri Rubavu bangirijwe n’ibiza muri Mata, 2025 biba ngombwa ko Croix Rouge ibagoboka.

Abantu bose bahuye n’ibyo biza muri iyo mirenge bagize imiryango 88, muri yo miryango, igera kuri 17 yahawe amabati 373.

Mazimpaka avuga ko ikindi bashyizemo imbaraga ari uguhugura abakorerabushake ngo bazatabare abantu barohamye mu kiyaga cya Kivu.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda

Iki kiyaga gikora ku Turere dutanu kandi mu mpeshyi gisurwa na benshi baje kugifatiraho amahumbezi.

Muri bo habonekamo abana, aba bagakunda guhura n’ibyago byo kurohama.

Umuyaga uhuha cyane mu mpeshyi ushyira mu kaga ubuzima bwa benshi mu bajya koga mu Kivu bityo kubashakira ubutabazi bikaba ingenzi mu gihe nk’icyo.

Umwitozo kureba uko barohora uwagize ibyago byo kurohama.

Croix Rouge ikorana na Polisi mu gutabara abo bantu kandi kenshi ibarohora bagihumeka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version