Ruhango: Abayobozi B’Umurenge Bategetswe Kwimuka Ngo Ibiro Byabo Bitizwe Rwiyemezamirimo

Hashize hafi umwaka Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango ifashe icyemezo cyo gutiza umushoramari inyubako za Leta, uyu akaba agiye kuhatangiza Ishuri rikuru ry’Ubukerarugendo. Mu nyubako yatijwe harimo n’Ibiro by’Umurenge wa Ruhango, ababikoreragamo bakaba bakorera mu Biro bya Polisi.

Amakuru avuga ko uwo rwiyemezamirimo yatijwe ziriya nzu  mu gihe cy’imyaka 30.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango Gasasira Rutagengwa Jerôme yasobanuriye itangazamakuru inyungu abona ko Akarere kazakura mu  gutiza uwo mushoramari inyubako za Leta.

Muri izo nyubako harimo Ikigo cy’Urubyiruko gishya cyubatswe n’Akarere (Ruhango Ikeye Side View) cyari kigamije guha akazi Urubyiruko.

Hari kandi icumbi ryahoze ari iry’abayobozi mu myaka yashize, hakaba n’Ibiro abakozi b’ Umurenge wa Ruhango bakoreragamo.

Gasasira Rutagengwa Jerôme yabwiye UMUSEKE ko batije izo nyubako umushoramari kugira ngo zikoreremo Ishuri rikuru ry’Ubukerarugendo kuko Kaminuza ebyiri bari bafite mu Mujyi wa Ruhango zafunzwe, butuma umujyi ubura urubyiruko rwize kandi rufite amafaranga rwarushaho kuwuteza imbere.

Ati “Igihe twafataga iki cyemezo cyo gutiza umushoramari izi nyubako, Kaminuza y’i Gitwe n’Indangaburezi zari zarafunzwe.”

Avuga ko hari n’ishami rya Kaminuza ya Kibogora ryagombaga gutangizwa ariko uwo mushinga ukaba utaratangizwa.

Ati: “Iriya ni inyungu abantu basangiye kuko Umushoramari agomba kunguka ku ruhande rumwe, abaturage nabo bakabona inyungu ku rundi ruhande.”

Ngo biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere abikorera ku giti cyabo.

Yemeza ko mbere yo gutiza uriya mushoramari inzu za Leta mu kingana n’imyaka 30, babanje kugisha inama abantu benshi bo mu nzego zitandukanye.

Asobanura inyungu biteze muri kiriya gikorwa, Gasasira yagize ati: “ Inzu abarimu bazacumbikamo ni izo abaturage barituriye, ibiryo abanyeshuri bazahafatira bizaba byavuye mu musaruro w’abahinzi bacu hano mu Ruhango.”

Kuri we, buri ruhande ruzunguka.

 Gasasira Rutagengwa Jerôme

Yunzemo ko  bagize amahirwe bakabona undi mushoramari ufite umushinga wo gutangiza Kaminuza muri Ruhango, bigahurirana nuko hari izindi nyubako za Leta, batazuyaza kuzimutiza.

Perezida w’Inama Njyanama yongeyeho ko icyemezo cyo gutiza uyu mushorami inyubako bakigejeje kuri Guverineri w’Intara y’Amajyepfo kuko ariwe ufata umwanzuro wa nyuma ubu akaba yaramaze kucyemeza.

Yavuze ko inyungu izava mu ugutiza uriya mushoramari ziriya nyubako mu gihe cy’imyaka 30, izatuma umushoramari yunguka kandi amafaranga agasubizwa mu isanduku y’Akarere.

Hari abaturage batabyumva

Mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango n’Intara y’Amajyepfo babibona batyo, ku rundi ruhande  abaturage bamwe bavuga ko bitumvikana ukuntu inyubako za Leta zingana gutyo zatizwa umuntu ku giti cye, nta kiguzi atanze kandi bakazimutiza mu gihe kirekire bene kariya kageni!

Ngo byaje no kuba ngombwa ko bimura abakozi b’Umurenge bajya gukorera ahandi.

Byatumye hari n’abaturage  bakora urugendo rurerure bajya kwaka serivisi mu Biro by’Umurenge byimuriwe kure.

Bavuga ko Njyanama itabanje gushishoza mbere yo gufata iki cyemezo.

Inyubako nshya yatijwe Umushoramari yari iherutse gutahwa.

Yuzuye  itwaye arenga Miliyoni Frw 800.

Ibiro by’Umurenge wa Ruhango byimuriwe mu nzu Polisi ikoreramo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version