Rulindo: Umuceri Wishe Abana

Bivugwa ko abo bana bazize umuceri bariye

Mu Mudugudu wa Musega, Akagari ka Kivugiza, Umurenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo haravugwa urupfu rw’abana babiri n’abandi  bantu bakuru bajyanywe kwa muganga bivugwa ko bazize kurya umuceri ‘uhumanye’.

Abari mu bitaro ni abantu 24, amakuru akavuga ko mbere y’uko utekwa, uwo muceri wari wahahiwe mu iduka riri mu Mudugudu wa Musega ari naho abo bose bari batuye.

Umwe mu bana bapfuye yari afite imyaka 10 undi afite imyaka itanu.

Ibi byago byabereye mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Masoro

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith yabwiye Kigali Today ko abo bana koko bapfuye ariko atahamya neza neza ko bazize umuceri.

Ati: “Uwa mbere yapfuye mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatatu, undi na we yapfuye bari hafi kumugeza yo.”

Icyakora avuga ko hari ibivugwa ko abo bana bazize umuceri, akemeza ko ibyo biri gusuzumwa n’ubugenzacyaha ngo bumenye neza ibyabyo.

Yakomeje ati “ Ntituramenya icyabishe n’ubwo hari abakeka ko byaba byatewe n’umuceri bariye. Ntabwo twakwemeza ko aribyo na cyane ko hari ibizamini byafashwe bikajyanwa gukorerwa isuzumwa muri laboratoire y’igihugu”.

Meya wa Rulindo Judith Mukanyirigira

Mukanyirigira akangurira abaturage ko mu gihe hari ugize ikibazo cyangwa ikimenyetso kidasanzwe ku buzima bwe, aba akwiye kwihutira kwegera inzego z’ubuzima zikamusuzuma.

Amakuru avuga ko kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 02, Ukwakira, 2024 imirambo ya bariya bana yari itarashyingurwa iri mu buruhukiro mu bitaro bya Rutongo.

Ibi bitaro biba mu Murenge wa Rutongo mu Karere ka Rulindo.

Ubugenzacyaha bwamaze gutangira gukurikirana nyiri iduka abo baturage bavuga ko baguzemo uwo muceri wa kabutindi.

Abantu barindwi muri  24 bari bajyanywe kwa muganga bamaze gusezererwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version