Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rusizi: Avugwaho Gusambanya Umwana We Akanamutera Inda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rusizi: Avugwaho Gusambanya Umwana We Akanamutera Inda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 October 2022 7:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rubanza rwabaye mu Cyumweru gishize rukabera mu Rukiko rwisumbuye rwa Rusizi, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uwo buregwa gusambanya umwana we yamubyaye akiri umusore, amaze gushaka amuzana iwe.

Uregwa afite imyaka 41 y’amavuko n’aho uwo yasambanyije afite imyaka 17 y’amavuko.

Ubushinjacyaha bwasabiye uwo burega igifungo cy’imyaka 25.

Ngo yatangiye kumusambanya mu mwaka wa 2019, amuteye inda umugore we aramurega ariko kubera ko umuryango watangiye kumutoteza byatumye ajya kumushinjura n’inda yari yaramuteye iburirwa irengero.

Bikekwa  ko yakuwemo.

Byavugiwe mu rukiko ko uwo mugabo yakomeje gusambanya uwo bivugwa yabyaye, ndetse muri Kamena, 2020 umutera indi nda ivukamo umuhungu.

Uwo mwana yavutse muri Werurwe, 2021 bituma abaturanyi batanga amakuru ukekwaho iki cyaha atangira gukurikiranwa.

Ibimenyetso Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko bigizwe n’ubuhamya bw’abajyanama b’ubuzima na raporo y’abahanga mu gupima ibimenyetso bikoreshwa mu butabera bita DNA.

Ibyo bimenyetso byemeza ko uregwa ari Se w’umwana wabyawe n’uwahohotewe.

Ubushinjacyaha bushingiye ku ngingo ya 4 y’itegeko y’itegeko No 69/2019 ryo ku wa 08 Ugushyingo 2019 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange bwamusabiye igifungo cy’imyaka 25.

Urubanza ruzasomwa ku itariki ya 19 Ukwakira 2022 saa munani nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda.

Intara y’i Burengerazuba iri mu zibarurwamo ibyaha bicye

Gusambanya umwana bishobora kuzaba  ‘icyaha kidasaza’

Mu Ukwakira, 2021( umwaka uri hafi gushira) muri Minisiteri y’ubutabera havugwaga ko hari kwigwa uko icyaha cyo gusambanya abana cyahindurwa icyaha kidasaza.

Ibyaha bidasaza ni ibyaha umuntu akurikiranwaho aho yaba ari hose ku isi kandi hatitawe ku gihe icyo aricyo cyose  cyaba gishize agikoze.

Mu Rwanda ibyaha bibiri nibyo bisanzwe bifatwa nk’ibidasaza.

Ibyo ni  Jenoside na ruswa.

Intego yo kugira icyaha cyo gusambanya abana icyaha kidasaza ni kugira ngo abantu bakizibukire kuko uretse no kuba kizaba gihanishwa ibihano bikomeye, kizaba ari n’icyaha kidasaza.

Ikindi kigwagaho icyo gihe ni ukureba uko ukurikiranyweho iki cyaha yajya aburanishirizwa mu ruhame.

Ibindi byaha bikomeye mu Rwanda bisaza iyo birengeje imyaka icumi, hari n’ibindi bisaza bimaze imyaka itatu mu gihe hari ibisazira umwaka umwe.

Ubwo Perezida wa Repubilika Paul Kagame yafunguraga Umwaka w’ubucamanza wa 2021/2022 mu muhango wabereye mu Ngoro y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yasabye abacamanza n’abandi bakora mu rwego rw’ubutabera gukora k’uburyo abantu bazibukira icyaha cyo guhohotera abana b’abakobwa binyuze mu kubasambanya.

Ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane gufata ku ngufu abagore ndetse n’abana bato no gutera inda abangavu, abana biga mu mashuri bakiri bato, hari aho byiyongera, bigaragara ko tutarebye neza byasa nk’aho ari umuco, ariko tugomba kugaragaza ko tubirwanya, ubwo ngira ngo nabyo bikaba byagaragarira mu kugaragara ko bigabanuka.”

Perezida Kagame ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza yasabye ko abahohotera abagore bahanwa by’intangarugero

Yunzemo ko ingamba n’ibihano bikwiye kwiyongera bikagaragarira buri wese ko bitemewe mu Rwanda.

Yasabye abacamanza, inkiko,  n’abashinjacyaha gukirikirana kiriya kibazo kikagabanuka mu buryo bugaragarira buri wese.

Yavuze ko hagomba gukazwa ibihano by’ihohotera rishingiye ku gitsina k’uburyo abantu bazazibukira kiriya cyaha.

Imibare itangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ivuga ko mu myaka itatu ishize abana bakorewe kiriya cyaha bangana na 12,840.

N’ubwo inda ziterwa abakobwa zitateguwe zose zidaterwa n’uko bahohotewe, ariko hari imibare itangwa n’Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko hari abaterwa inda binyuze mu kuba barahohotewe muri buriya buryo.

Imibare itangwa na Minisiteri y’ubuzima ivuga ko mu mwaka wa 2016 abangavu 17,849 batewe inda zitateguwe mu gihe mu mwaka wa 2017 abazitewe ari 17,337.

Ikindi kibabaje kurushaho ni uko hari abaziterwa n’abo bafitanye isano nk’uko biherutse kubera mu Karere ka Rusizi.

Hari kurebwa uko gusambanya abana byaba icyaha kidasaza
TAGGED:featuredGusambanyaKagameMinisiteriRusiziUbutaberaUmwana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ntugakerense Icyago Niyo Cyaba Kingana N’Urushishi
Next Article Kanye West Yahagaritswe Ku Mbuga Nkoranyambaga Azira Kwibasira Abayahudi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?