Rutsiro: Abagabo Barataka Ko Ingoyi Y’Abagore Babo Ibarembeje

Abagabo bo mu Murenge wa Kigeyo  mu Karere ka Rutsiro, basaba inzego za Leta n’abafatanyabikorwa bazo gukorana bya hafi bakabakiza ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo.

Bavuga ko iyo bakoreye amafaranga yose bayafata bakayakusanya bakayaha abagore babo mu rwego rwo kwirinda ko barakara urugo rukabura amahoro.

Bemeza ko nubwo guhuriza hamwe umutungo w’urugo kugira ngo ucungwe neza ari ingenzi, ariko nanone kuba abo bashakanye batagituma umugabo yigurira agacupa nabyo ari ihohoterwa.

Ngo uwiguriye icupa ahita abipfa n’umugore kuko iyo akigera iwe, ahatwa ibibazo nk’aho ibyo yakoze bitari uburenganzira bwe.

Umwe yabwiye bagenzi bacu ba BTN TV ati: “Ubu nta mugabo ugisoma icupa, inzoga ni iy’abagore, unayisomyeho waba ufite ibibazo. Njye mbyambayeho na n’iyi saha sinabitinyuka”.

Kuba barambuwe uburenganzira ku mitungo ni ihohoterwa bavuga ko bakorerwa n’abo bashakanye.

Hari n’uwavuze ko adashobora gutiza ikintu icyo ari cyo cyose mu byo urugo rwe rutunze ndetse n’umupanga ngo ntiyahirahira awutiza umuturanyi.

Umugabo ukuze wo muri wa murenge twavuze haruguru avuga ko nta mugore wumva ko yaca bugufi ngo yumve amabwiriza y’uwo bashakanye.

Uvuga ibi ni umugabo w’imyaka 70 y’amavuko.

Ati “ Umugore ajya aho azajya ategeka, ntabwo umugore akijya gushaka ahantu azajya ategekwa. Nonese njyeho nkubeshye? Dore ndashaje mfite imyaka 70, ntabwo umugore ari kuba aho ategekwa”.

Ubuyobozi ntibuzi iki kibazo…

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo witwa Mudahemuka Christophe avuga  ko icyo kibazo kitari kizwi.

Iby’uko abagabo bakubitwa n’abagore babo bakanabakorera ihohoterwa ritandukanye ni ikintu Mudahemuka avuga ko ‘kitari kimenyerewe’.

Avuga ko ubuyobozi butanga amasomo yo koroherana no gukundana by’abashakanye kandi ayo masomo agahabwa abagabo n’abagore nta guheza bamwe.

Yagize ati: “ Iyo twigisha abantu ibijyanye no kwirinda amakimbirane n’ihohotera, tubimenyesha abantu bose muri rusange. Tubigisha ko bose bagomba kubana mu bworoherane, bakubahirza uburenganzira bwa buri wese”.

Mu mwaka wa 2022 hari Ubushakashatsi bwakozwe kandi butangazwa n’Umuryango utari uwa leta witwa RWAMREC bwagaragaje  ko hari abagabo bagera kuri 18% bakubitwa n’abagore babo ariko ntibabivuge kuko bibatera ipfunwe.

Abagabo bavuga ko byaba ari ububwa kumva umugabo arega umugore we ngo yamukubise.

Kutabivuga bijya bivamo kwihorera bigatuma hari abagabo bica abagore babo, ibintu bigakomera kurushaho.

Mu gihe abagabo bashinja abagore kubabuza gukoresha amafaranga uko babyumva, abagore, ku rundi ruhande, banenga abagabo ko ari abantu basesagura umutungo.

Kuri iyi ngingo, abagabo bavuga ko bafite uburenganzira bwo gukoresha amafaranga yabo ‘ uko babyumva’ kuko akenshi ari bo baba bayavunikiye.

Impamvu zitera abagore gukubita abagabo babo ni nyinshi.

Emerthe Uwitije avuga ko abagore bakubita abagabo akenshi nabo baba barakuze basanga ba Nyina bakubita ba Se.

Ati: “ Ntabwo umugore yatinyuka gukubita umugabo atarabibonye kwa Nyina”.

Kuri we, inyana ni iya mweru bikaba bishatse kuvuga ko ibyo umuntu akora akuze akenshi biba ari ibyo yakuze abonana abamureze cyane cyane ababyeyi.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ivuga ko imwe mu mpamvu zitera imidugararo mu muryango ari utumvikana ku mikoreshereze y’imitungo waba muhahano cyangwa uwo muri wese yishakiye ku giti cye.

Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri witwa Mireille Batamuriza yigeze kubwira itangazamakuru ko hari itegeko rigenga umuryango n’abantu ruri gukorwa ngo rizagene uko abawugize bakwiye kubana.

Mireille Batamuriza. Ifoto@The New Times

Imwe mu ngingo abakora amategeko agenga imibanire mu muryango bahura nayo ikibagora ni ukugena uko bazabana basangiye byose.

Ku runde rumwe, urukundo nirwo rubanza gushingirwaho abakundana bakemeranya ibintu bagendeye ku marangamutima ariko bidatinze ayo marangamutima akaza guhinduka.

Nyuma yo guhinduka nibwo hazamo ikibazo cyo kureba niba imitungo no kuyisaranganya ari byo bikwiye gushyirwa imbere kurusha amarangamutima agenwa n’urukundo.

Ihame ry’uburinganire cyangwa ubwuzuzanye riri mu bintu bikigoye Abanyarwanda[kazi] kubyumva.

Abagabo barifashe nko gushaka kubarutisha abagore, abagore nabo barifata nk’uburyo babonye bwo ‘ kwigaranzura’ abagabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version