Rutsiro: Ambulance Yagonze Ibitaro

Imbangukiragutabara yari igiye ku bitaro bya Kibuye kuzana oxygen bakoresha kwa muganga yakoze impanuka. Yari ivuye mu bitaro bya Murunda biri mu Karere ka Rutsiro.

Ni impanuka yabaye kuri iki Cyumweru taliki 25, Kamena, 2023 ahagana saa kumi z’umugoroba.

Amakuru y’UMUSEKE avuga ko iriya mpanuka yatewe n’umushoferi warangaye agiye kuhaguruka, asubira inyuma atarebye ko inegetse ku mukingo, bituma ihanuka igonga inzu z’ibitaro.

Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba ivuga ko imodoka nta muntu yagwiriye ngo imuhitane.

- Advertisement -

Ngo umushoferi yasubiye inyuma atabanje kureba mu ndorerwamo ndebanyuma( retroviseur) imodoka ihanuka mu mukingo uhari igonga inzu z’ibitaro bya Murunda, irangirika.

Icyakore shoferi we yakomeretse ajyanwa i Kigali mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police(CIP) Mucyo Rukundo yagiriye inama abashoferi kujya bagira amakenga.

Ati “Igihe icyo ari cyo cyose ni uko uri mu kinyabiziga uba ugomba kwitonda, iyo urangaye biguteza impanuka cyangwa bigateza abandi impanuka.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police(CIP) Mucyo Rukundo

Mu Ukwakira, 2022 mu Karere ka Rusizi naho habereye impanuka yakozwe n’imbangukiragutabara yari iturutse mu bitaro bya Mubilizi.

Ni impanuka yabereye ahitwa Nyakabuye ihitana abantu batanu.

Ku ikubitiro bane bahise bahasiga ubuzima, undi agwa kwa muganga.

Iyi mbangukiragutaba yari irimo abantu batandatu.

Hari abantu bavuga ko imwe mu mpamvu zitera impanuka z’imbangukiragutabara ari uko abashoferi baba bananiwe, izindi zikaba zitarakorewe isuzuma, ibyo bita contrôle technique.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version