Rwanda: Abacuruzi Batwara Amatungo Mu Buryo Buyabangamira Bagiye Kubihanirwa

Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, RAB, Dr  Solange Uwituze yatangaje ko u Rwanda rwasohoye iteka rishya rigena uko amatungo atwara mu cyangwa ku binyabiziga.

Dr Uwituze avuga ko umucuruzi w’ibinyabiziga uzarirengaho azabihanirwa.

Uyu muyobozi yatangarije RBA ko iryari risanzweho ryahaga icyuho abacuruzi bagafata nabi amatungo bagiye kugurisha cyangwa ajyanywe mu ibagiro.

Yagize ati: “Kubona ingurube igenda ihengamye ku igare cyangwa kuri moto, cyangwa inkoko zicuramye kuri moto bibangamira uburenganzira bw’amatungo bikanabangamira ubuziranenge bw’inyama.  Hari iteka rya Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi rishyiraho uko amatungo akwiye gutwarwa. Ayo twari dufite yashyiragaho amasaha ko gutwara amatungo bitarenza saa kumi n’ebyiri, inka muri Fuso zigombaga kuba hagati ya  18 na 20.”

- Kwmamaza -

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi itangaza ko gutwara nabi amatungo bigaragara ku modoka zitwara inka aho usanga abazijyanye bazizirika amahembe n’amazuru.

Inkoko bazitwara zicuritse ku ntebe y’igare, zimwe zikazirikwa imbere hagati y’amaguru yunyonga iryo gare.

Ubuyobozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi buvuga ko abatwara amatungo muri ubwo buryo bagangamira uburenganzira  bw’amatungo nk’ibinyabuzima kandi bigatuma agera iyo agiye atameze neza.

Kutamera neza bivuze ko iyo agiye kubagwa aba yatakaje ubuziranenge mu rugero runaka ndetse yaba agiye no kororwa ntagere iyo agiye atekanye.

Abacuruzi bo bavuga ko batwara amatungo yabo muri buriya buryo bagamije kuyageza iyo ajya yose uko yakabaye.

Dr Solange Uwituze

Uretse kubahiriza amategeko yo gutwara amatungo, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi isaba ko n’itungo ritagomba kubabazwa mu gihe cyo kuribaga ari nayo mpamvu hashyizweho amabagiro yabugenewe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version