Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda FDA Yahagaritse Ikinyobwa ‘Cyatangiye Kunyobwa’ Muri 2009
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda FDA Yahagaritse Ikinyobwa ‘Cyatangiye Kunyobwa’ Muri 2009

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 September 2021 11:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imiti n’ibiribwa( Rwanda Food And Drugs Authority) cyahagaritse ikinyobwa kitwa SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink cyivuga ko cyagenzuye gisanga ari ‘igisindisha’ aho kuba ‘umuti’ nk’uko abo mu ruganda rugikora babivuga. Kuri telefoni Adrien Safari ufite uruganda rukora ‘Somaho’ yabwiye Taarifa ko atumva impamvu ubu ari bwo bamufungiye ikinyobwa kandi yaratangiye kugikora no kukigurisha mu mwaka wa 2009.

Ngo icyo gihe nibwo yatangiye gukora umurimo w’ubuvuzi bwa gakondo mu ‘buryo bwa kinyamwuga.’

Itangazo rya Rwanda FDA yasohoye rivuga ko kiriya kigo cyagenzuye gisanga ibipimo cyafashe byerekana ko ibinyabutabire bigize ikinyobwa ‘Somaho’ ari inzoga aho ‘kuba umuti.’

Indi mpamvu yo guhagarika kiriya kinyobwa, ngo ni uko gifunzwe muri palasitiki itemewe gukoreshwa mu Rwanda.

Hari umuturage witwa Hakizimana wabwiye Taarifa ko niba Rwanda FDA yasanze kiriya kinyobwa ari inzoga, ubwa byo atari ikibazo kuko inzoga zemewe mu Rwanda.

Ngo niba ari inzoga ikaba nta muntu yishe, asanga nta kibazo byagombye guteza!

Ibi nibyo Rwanda FDA ivuga ko bisanzwe biri ku icupa rya kiriya kinyobwa

Iyo witegereje ifoto ya kiriya kinyobwa Rwanda FDA yatangaje, usanga ku macupa yacyo hari ahanditse ko kiriya kinyobwa kigira igihe kirangirira( Expiry Date).

Nyiri kiriya kinyobwa avuga ko yarenganye

Umugabo witwa Safari Adrien yabwiye Taarifa ko asanzwe ari umuvuzi gakondo ukora imiti mu byatsi akabiha abarwanyi.

Akorera muri Nyabugogo akaba atuye mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo.

Safari avuga ko yageze aho asanga imiti yari asanzwe aha abarwanyi ibyiza ari ukuyikoramo ikinyobwa akagiha benshi.

Ati: “ Nageze aho mfata ibyatsi ndabivanga kugira ngo mbihe abantu kuko ubusanzwe ari nabyo nahaga abarwayi banjye.”

Ku rundi ruhande, Safari avuga ko atari azi ko Rwanda FDA isuzuma n’ibintu bikorwa n’abavuzi gakondo.

Asanga  kiriya kigo cyakoresheje ibyo yise ‘imbaraga z’umurengera’ kimufungira ubucuruzi, ahubwo ko cyagombye kumwegera kikamugira inama kugira ngo arusheho gukora neza.

Adrien  Safari avuga ko asanzwe ari mu rugaga rw’abavuzi gakondo, bityo ko atakoze biriya nk’umuntu ubyiga ahubwo ko asanzwe avuza imiti ya gakondo bya kinyamwuga.

Yatubwiye ko bimwe mu byatsi akoresha akora uriya muti harimo ibyatsi bita ‘rumari’, umwenya, umucyayicyayi, ubuki n’ibindi.

TAGGED:featuredGasaboIkinyobwaJaliSomahoUruganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Bwongereza Bwashimye Umusanzu Wa ‘Acts of Gratitude Rwanda’ Mu Gufasha Ba Rwiyemezamirimo
Next Article Umusore W’I Kayonza Yicishije Nyina Ishoka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?