Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Gukemanga Inyama Bigiye Gutuma Abaminisitiri Bitaba Inteko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Gukemanga Inyama Bigiye Gutuma Abaminisitiri Bitaba Inteko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 January 2023 9:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inteko ishinga amategeko mu Rwanda yanzuye ko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu na mugenzi we ushinzwe ubucuruzi n’inganda bazayitaba bakayisobanurira mu magambo uko ubuziranenge bw’inyama zigurwa n’Abanyarwanda bubungwabungwa.

Banzuye batyo nyuma y’ibibazo abagize iyi Nteko bagejejweho n’abagize Komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije nyuma yo kubibwirwa n’abaturage aho bageze hirya no hino mu Rwanda.

Ibyinshi mu bibazo babonye, babisanze mu mabagiro 25 basuye.

Hari abaturage babwiye itangazamakuru[mu bushakashatsi bwaryo] ko n’ubwo barya inyama ariko ko batizeye ko ziba nzima igihe cyose.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Hirya no hino mu Rwanda ariko cyane cyane mu Mujyi, ababaga amatungo bayabagira ahatarabigenewe, hatujuje ibyangombwa byose bituma ‘itungo ribagwa rituje’ kandi inyama zigasohoka ‘zimeze neza.’

Hari izibagirwa hafi y’icyocyezo, mucoma agahita azishyira ku mbabura, nyuma y’iminita 15 akaba azihaye Umunyarwanda[kazi] akazirya.

Ubusanzwe inyama iba igomba kotswa byibura iminota iri hagati ya 30 na 40 kugira ngo ibe ihiye neza.

Ni ngombwa kuzirikana ko inyama z’ingurube zigomba kotswa byitondewe kurusha izindi kubera ko zo zigira ibinure byinshi.

Abaturage bavuga ko hari na bamwe mu bacuruza inyama batigengesera ngo barebe niba ntazapfuye, zabaye umuranzi ngo bareke kuzigurisha abaturage ahubwo bakabirengaho bakazishyira muri frigo, bakazigurisha.

- Advertisement -

Umuhanga mu by’imirire avuga ko ikibazo gikomeye kurusha uko bigaragara…

Gatsinzi Rafiki avuga ko kugira ngo inyama abantu barya zibe zimeze neza, bitangirira ku cyororo cy’itungo.

Avuga ko mu buryo bwa gihanga, hari amatungo yororerwa kuribwa n’andi yororerwa  gutanga amata cyangwa amagi.

Kumenya kubitandukanya ni imwe mu ntambwe nziza ziranga ubworozi bugezweho.

Ku byerekeye ubworozi bw’amatungo atanga inyama, Gatsinzi avuga ko inka yororewe kuzatanga inyama iba igomba gukurikiranwa ikivuka.

Inka zigomba kwitabwaho zikivuka

Hagomba kumenyakana iyo ariyo( ikimasa cyangwa inyana), ibilo ivukanye, igihe n’aho ivukiye.

Uko ikura, igomba gupimwa ibilo, hakarebwa niba nta ndwara irwaye ziyibuza kurya cyangwa kunywa, umworozi akamenya ubwoko bw’imiti ikwiye guhabwa inyana cyangwa ikimasa kandi veterineri w’amatungo akaba ari we ubikurikirana.

Inyana igomba kwimira igihe kandi ikaba ahantu heza, hatari ibisogororo, ikarindwa ibirondwe n’izindi ndiririzi harimo n’isazi.

Inka y’inyama iba ishobora kubagwa ifite byibura imyaka ibiri y’amavuko.

Ikibazo gihari kandi gikomeye ni uko akenshi Abanyarwanda barya inka zikiri nto, bakarya inka zishaje, cyangwa se bakarya inka zirwaye, bitaba ibyo bakarya inyama z’inka zikirimo imiti baziteye.

Inyama nyinshi Abanyarwanda barya uwazishungura ntiyaziburamo inkumbi

Kugira ngo ibi byose bikemuke, abahanga mu mirire basaba Leta ko yakora uko ishoboye bakaboneka ba veterineri bahagije bagomba kujya babanza gusuzuma inka bakamenya ko nta kintu cyayibuza kuribwa kubera ingaruka cyagira ku bantu.

Gatsinzi atanga n’inama y’uko aborozi bagombye guhugurwa kenshi,  bakamenya uko borora kijyambere.

Avuga ko hari aborozi bafite amafaranga ariko bayapfusha ubusa bakayanywera aho kuyagura ibyangombwa inka ikenera ngo ikure neza, izabahe umusaruro.

Asaba kandi ko hazarebwa uko ba rwiyemezamirimo bajya bashora mu bworozi bwihariye bw’amatungo, umuntu agashora mu nka z’inyama, mu nka z’amata, mu nkoko z’amagi, mu nkoko z’inyama….aho kugira ngo bikorwe mu kajagari.

 Ba Minisitiri bazitaba inteko…

Perezida wa Komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda,  Depite Uwera Kayumba Marie Alice yabwiye bagenzi be ko amabagiro asaga 20 baherutse gusura basanze yose atujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “…Aha ubugenzuzi bwagaragaje ko mu mabagiro 25 yose yasuwe nta na rimwe ryari ryujuje ibisabwa byose bijyanye n’inyubako, abakozi, ibikoresho n’ibindi ku buryo bishobora kugira ingaruka ku buziranenge bw’ibihakorerwa…”

Depite Uwera Kayumba Marie Alice

Avuga ko hari ikibazo cy’inyama zitwarwa mu buryo butujuje ubuziranenge n’izitwarwa ku maguriro zitagaragaza icyangombwa giteyeho kashe ko zapimwe ndetse  n’umwanda basanze mu mabagiro.

Abadepite baje kwanzura ko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu na mugenzi we ushinzwe ubucuruzi n’inganda bazitaba inteko bagatanga ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe haruguru.

Bamwe muri bo bari bifuje ko hazaza Minisitiri w’Intebe ariko basanga ibyiza ari uko abaminisitiri bavuzwe haruguru ari bo bazitaba, bigakorwa mu bihe bitandukanye, buri wese agatanga ibisobanuro ku bimureba.

TAGGED:AbadepitefeaturedGatsinziIbagiroIntekoInyamaMinisitiri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kalibata: Umwe Mu Bagore Ku Isi Bageze Muri 2023 Ari Indashyikirwa
Next Article Gasabo: Yahaye Umupolisi Ruswa Ngo Atamuziza EBM
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?