Rwanda: Hegitari 2000 Z’Imyaka ‘Iri Hafi Kwera’ Zangijwe N’Ibiza

Mu kiganiro Minisiteri y’ubutabazi ifatanyije n’izindi nzego yahaye itangazamakuru, yavuze ko ibiza byagwiriye u Rwanda mu minsi ishize byangije hegitari 2000 zari ziriho imyaka itandukanye kandi yari igiye kwera.

Ni ubutaka bunini bwari bugiye kweraho imyaka yari buzagaburire abaturage barenga miliyoni eshatu kubera ko aba ari bo batuye Intara y’Iburengerazuba kandi niyo yibasiwe cyane.

Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi Solange Kayisire yatangaje ko mu isesengura ryakozwe, basanze imirima ingana na hegitari 2000 yari ihinzeho imyaka yenda kwera kimwe n’amatungo agera ku bihumbi 4, byose byaratwawe n’amazi.

Ati: “Abaturage bazafashwa kubona ibiribwa kandi bashumbushwe n’amatungo yabo yacyanywe na biriya biza”.

Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi Solange Kayisire

Hagati aho,  Guverinoma yatangaje ko hakenewe Miliyari Frw110 kugira ngo hasanwe ibikorwaremezo byangijwe n’ibiza.

Irashaka gukora k’uburyo isanwa ry’ibyangijwe n’ibiza rizatuma bitazongera kubihangara.

Ibiza byatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu yangije ibikorwaremezo byinshi birimo imihanda, ibiraro, ingomero z’amashanyarazi, inganda zitunganya amazi n’ibindi.

Abavanywe mu byabo baraburirwa mu bice byashegeshwe n’ibiza kubera ko bishobora kubahitana .

Ikindi ni uko ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere gitangaza ko mu kirere hakiri imvura nyinshi.

Kivuga ko mu minsi 10 ya mbere ya Gicurasi, hazagwa imvura irengeje igipimo cy’iyari isanzwe igwa muri icyo gihe.

Uretse abantu 130 bahitanywe na biriya biza, inzu 5.500 nazo zarasenyutse.

Ikiganiro Inzego zahaye itangazamakuru kitabiriwe kandi na Minisiteri y’ibikorwaremezo, Polisi y’u Rwanda  n’izindi nzego.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version