Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 December 2025 2:48 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Utubyiniro turasubira tujye dufunga mu rukerera
SHARE

Guhera kuri uyu wa Mbere Tariki 08, Ukuboza, 2025 utubari n’utubyiniro two hirya no hino mu Rwanda tuzajya dufunga saa cyenda z’urukerera. Ni ko amakuru agera kuri Taarifa Rwanda abyemeza.

Atubwira ko Urwego rw’Igihugu rw’iterambere, RDB, rwamaze gutegura amabwiriza azashyirwa ahagaragara bidatinze azasobanura uko ibyo bizakorwa, akazagena amasaha abashaka kwidagadura batazajya barenza n’ibizajyanirana nabyo.

Ubusanzwe aya mabwiriza yari butangire gukora tariki 04, Ukuboza, uyu mwaka ariko aza kwigizwa imbere kugira ngo inzego z’umutekano zibanze nazo zigire ibyo zitegura neza.

Ni gahunda izaba ireba utubari, utubyiniro, resitora n’amaduka manini y’ubucuruzi, ibi byose bikaba byari bisanzwe bitegetswe gufunga serivisi saa saba( mu mibyizi) na saa munan z’ijoro( mu mpera z’Icyumweru).

Kuba hiyongereyeho isaha yo gukora bizagira icyo byongerera abacuruzi cyanecyane muri iki gihe cy’impera z’umwaka gishyira intangiriro zawo.

Izi mpinduka zizakora kugeza mu ntangiriro z’umwaka utaha ubwo ibihe byo kurangiza no gutangira umwaka mushya bizaba birangiye.

Hagati aho, hari amakuru dufite avuga ko hari kwigwa uko hazasubiraho gahunda y’uko ubucuruzi bwakomererwa gukora amasaha 24 mu minsi irindwi igize icyumweru, gusa biracyatunganywa neza.

Intego y’igihe kirekire ni ugufasha ubukungu kuzamuka, binyuze mu uguha abacuruzi uburyo bwo kwinjiza amafaranga muri iki gihe cy’iminsi mikuru.

Bisa n’aho Leta, ibinyujije muri RDB, ishaka ko abacuruza inzoga, ibiribwa na serivisi zo kwishimisha bazajya bunguka cyane mu bihe runaka byihariye binyuze mu kubongerera igihe bamaraga bacuruza.

Nk’ubu mu gihe mu Rwanda haberaga isiganwa mpuzamahanga ry’umukino w’amagare, UCI, amasaha yo gucuruza ibinyobwa na serivisi zijyana nabyo yagezaga saa kumi za mu gitondo.

Aho iri siganwa rirangiriye, igihe cyo gufunga izi serivisi cyashyizwe saa saba na saa munani z’ijoro.

Ahanini inzego z’ubuyobozi zivuga ko kugabanya amasaha yo gucuruza inzoga n’ibindi bijyanirana nazo biba bigamije kugabanya ubusinzi mu rubyiruko, bityo n’ingaruka zabwo zirimo n’urugomo zikagabanuka.

Icyakora uyu mwanzuro nawo utuma ubukungu buhahombera mu rugero runaka.

TAGGED:AmasahaRDBUtubariUtubyiniro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara
Next Article Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

I Goma Hageze Imiti Y’Ibibembe N’Igituntu

Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Umwami Wa Maroc Yandikiwe Ikiruhuko Kubera Uburwayi 

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

You Might Also Like

Ubukungu

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Igiciro Cy’Ikawa Y’Ibitumbwe Cyazamutseho 25% Ku Kilo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?