Sauti Sol Yahinduye Italiki Izakoreraho Igitaramo Mu Rwanda

Abahanzi bahoze bagize itsinda Sauti Sol

Abasore bagize itsinda rya Sauti Sol batangaje ko italiki bari buzakorereho igitaramo yahindutse ireka kuba taliki 18, iba taliki 30, Ukwakira, 2024.

Ntibigeze batangaza impamvu yo guhindura iyo taliki ariko bavuze ko abari bararangije kugura amatike bazayerekana ku munsi w’igitaramo nyirizina bakinjira.

Icyo gitaramo bari barise  ‘Sol Fest Kigali Pre Party’, kizabanziriza icyiswe Sol Fest kizabera i Nairobi muri Kenya ku wa 19-21 Ukuboza 2024.

Mu bishya bizaranga igitaramo cy’aba baturage ba Kenya bari mu bakunzwe muri kiriya gihugu ni uko kizitabirwa na Savara Mudigi, Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano na Fancy Fingers bahoze muri Sauti Sol.

Abanyarwanda bazakigaragaramo ni  Mike Kayihura na Ariel Wayz naho aba DJs bavanga imiziki bo barimo DJ Sonia na DJ June.

Byitezwe ko ku wa 19 Ukuboza 2024 hazaba igitaramo cya Sol Fest cya VIP ndetse n’icyo ku wa 21 Ukuboza 2024 kigenewe abakunzi b’umuziki muri rusange.

Iki gitaramo kizitabirwa n’abandi bahanzi bo muri Kenya barimo umuraperi ukomeye witwa Khaligraph Jones na mugenzi we witwa Nyashinski.

Itsinda rya Sauti Sol ryatangijwe mu 2005 riza gutandukana mu mwaka wa 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version