Umusenateri w’u Rwanda Emmanuel Havugimana yasabye imbabazi Abanyarwanda kubera ibyo aherutse kwandika kuri Twitter avuga ku kibazo cy’abantu bamaze iminsi biyahura.
Mu butumwa yacishije kuri Twitter, Dr Senateri Emmanuel Havugimana yagize ati: “Ndasaba imbabazi kubera ubutumwa nanditse kuri twitter. Ndemera ko iki kibazo cyo kwiyahura n’ubuzima bwo mu mutwe muri rusange gikwiye kwitabwaho, inzego zose bireba zikakiganiraho…”
Yavuze ko agiye gufata ‘umwanya wo kurushaho kubisobanukirwa.’
Ati: “Nsabye imbabazi ku uburyo nafashe iki kibazo.”
Bamwe mu bamukurikira kuri Twitter barimo n’abanyamakuru bamusubije ko gusaba imbabazi ari ubutwari kandi bamusaba gufata igihe agasobanukirwa n’ikibazo cyo kwiyahura kimaze iminsi kivugwa mu Rwanda.
Umunyamakuru wa RBA witwa Cyubahiro Robert yagize ati: “Bwana Senateri, gusaba imbabazi Abanyarwanda nk’umuyobozi wo ku rwego uriho ni byiza numara gusobanukirwa no gusoma byinshi ku mpamvu zituma abantu biyaka ubuzima muzafashe yaba muri Sena no mu Nteko gutangiza ibiganiro byafasha Leta mu kubona uko imibare ya biyahura yagabanuka.”
Undi munyamakuru witwa Joseph Hakuzwumuremyi nawe yashimye ko Senateri yasabye imbabazi Abanyarwanda yongera ho ko byaba byiza [Sosiyete yicaye]n’abayireberera bakareba aho bipfira!
Ngo biratangaje kuba uwo utakekaga wumva ngo yiyahuye, umuyobozi runaka ngo akubise umuturage, umupolisi ngo arashe umuturage..!
Hashize iminsi ahitwa ku Nkundamaharo hayahurira abantu.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 18, Kanama, 2021 hiyahuriye abantu babiri mu gihe kitageze ku masaha atanu.
Ubwo abanyamakuru bavuye gushaka amakuru y’aho umuntu yari amaze kwiyahurira, bataragera kure, bumvise ko hari undi nawe wiyahuye.
Hagati aho Tweet yari yanditse ikaba yateje igikuba mu bantu yayisibye!
Biba byagenze gute ngo umuntu yiyambure ubuzima?
Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima Dr Yvonne Kayiteshonga yigeze kubwira kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ko burya kwiyahura ari urugendo runini kandi ruruhije rugeza umuntu k’ugufata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.
Dr Kayiteshonga avuga ko mbere y’uko umuntu yiyahura aba yareretse bagenzi be bamukikije ibimenyetso by’uko ubuzima bwamushaririye, akabikora agamije kubatabaza.
Iyo abamukikije batabonye ko uwo muntu ari mu kaga ngo bamutabare, bituma arushaho kugenda abihirwa n’ubuzima, akazageza ubwo asanga ibyiza ari ukubwiyambura kugira ngo agire agahenge kandi agahe n’abandi.
Akenshi ngo umuntu yiyahura yaramaze kubona ko ari ikibazo ku bandi, ko ibyiza ari uko yababisa, akigendera.
Bisaba ko abantu baba hafi mugenzi wabo bakamwibutsa ko agifite agaciro mu maso yabo kandi ko bamukunda.
N’ubwo iyi nama ari nziza kandi itabara abari mu kaga, muri iki gihe abantu bihugiyeho kubera gushaka imibereho, hari abasanga kuyishyira mu bikorwa bigoye.