Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Sen Emmanuel Havugimana Yasabye Abanyarwanda Imbabazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Sen Emmanuel Havugimana Yasabye Abanyarwanda Imbabazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 August 2021 11:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umusenateri w’u Rwanda Emmanuel Havugimana yasabye imbabazi Abanyarwanda kubera ibyo aherutse kwandika kuri Twitter avuga ku kibazo cy’abantu bamaze iminsi biyahura.

Mu butumwa yacishije kuri Twitter, Dr Senateri Emmanuel Havugimana yagize ati: “Ndasaba imbabazi kubera ubutumwa nanditse kuri twitter. Ndemera ko iki kibazo cyo kwiyahura n’ubuzima bwo mu mutwe muri rusange gikwiye kwitabwaho, inzego zose bireba zikakiganiraho…”

Yavuze ko agiye gufata ‘umwanya  wo kurushaho kubisobanukirwa.’

Ati: “Nsabye imbabazi ku uburyo nafashe iki kibazo.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Bamwe mu bamukurikira kuri Twitter barimo n’abanyamakuru bamusubije ko gusaba imbabazi ari ubutwari kandi bamusaba gufata igihe agasobanukirwa n’ikibazo cyo kwiyahura kimaze iminsi kivugwa mu Rwanda.

Umunyamakuru wa RBA witwa Cyubahiro Robert yagize ati: “Bwana Senateri, gusaba imbabazi Abanyarwanda nk’umuyobozi wo ku rwego uriho ni byiza numara gusobanukirwa no gusoma byinshi ku mpamvu zituma abantu biyaka ubuzima muzafashe yaba muri Sena no mu Nteko gutangiza ibiganiro byafasha Leta mu kubona uko imibare ya biyahura yagabanuka.”

Undi munyamakuru witwa Joseph Hakuzwumuremyi nawe yashimye ko Senateri yasabye imbabazi Abanyarwanda yongera ho ko byaba byiza [Sosiyete yicaye]n’abayireberera bakareba aho bipfira!

Ngo biratangaje kuba uwo utakekaga wumva ngo yiyahuye, umuyobozi runaka ngo akubise umuturage, umupolisi ngo arashe umuturage..!

Hashize iminsi ahitwa ku Nkundamaharo hayahurira abantu.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18, Kanama, 2021 hiyahuriye abantu babiri mu gihe kitageze ku masaha atanu.

Ubwo abanyamakuru bavuye gushaka amakuru y’aho umuntu yari amaze kwiyahurira, bataragera kure, bumvise ko hari undi nawe wiyahuye.

Hagati aho Tweet yari yanditse ikaba yateje igikuba mu bantu yayisibye!

Biba byagenze gute ngo umuntu yiyambure ubuzima?

Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe mu  Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima  Dr Yvonne Kayiteshonga yigeze kubwira kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ko burya kwiyahura ari urugendo runini kandi ruruhije rugeza umuntu k’ugufata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.

Dr Kayiteshonga avuga ko mbere y’uko umuntu yiyahura aba yareretse bagenzi be bamukikije ibimenyetso by’uko ubuzima bwamushaririye, akabikora agamije kubatabaza.

Iyo abamukikije batabonye ko uwo muntu ari mu kaga ngo bamutabare, bituma arushaho kugenda abihirwa n’ubuzima, akazageza ubwo asanga ibyiza ari ukubwiyambura kugira ngo agire agahenge kandi agahe n’abandi.

Akenshi ngo umuntu yiyahura yaramaze kubona ko ari ikibazo ku bandi, ko ibyiza ari uko yababisa, akigendera.

Bisaba ko abantu baba hafi mugenzi wabo bakamwibutsa ko agifite agaciro mu maso yabo kandi ko bamukunda.

N’ubwo iyi nama ari nziza kandi itabara abari mu kaga, muri iki gihe abantu bihugiyeho kubera gushaka imibereho, hari abasanga kuyishyira mu bikorwa bigoye.

TAGGED:CyubahirofeaturedHavugimanaKwiyahuraRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RwandAir Igiye Gutangiza Ingendo I Lubumbashi N’I Goma
Next Article Umuhanzi Mike Kayihura Kuri BBC, Indirimbo Ze Zizajya Zihacurangwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?