Shekau Wayoboraga Boko Haram YIYAHUYE

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bwa Nigeria ariko ataremezwa n’urundi ruhande rwigenga, avuga ko Abubakar Shekau wayobora Boko Haram yaraye yiturikirijeho igisasu yanga ko abarwanyi bo mu wundi mutwe bahanganye bamufata mpiri.

Umutwe uri kotsa igitutu Boko Haram ni uwitwa  Islamic State  West Africa Province (ISWAP) ukorera mu Majyaruguru ya Nigeria.

Imirwano bivugwa ko yaguyemo Shekau yaraye ibereye mu gace kitwa Borno ahasanzwe hari ibirindiro bya Boko Haram.

Ikinyamakuru cyatangaje urupfu rwa Abubakar Shekau bwa ni ni The Wall Street Journal, ku makuru cyahawe n’ubutegetsi bwo muri Nigeria.

- Advertisement -

Ikindi ni uko abanditsi ba kiriya kinyamakuru babonye n’izindi nyandiko abarwanyi ba Boko Haram bandikiranye zivuga ku rupfu rwa Shekau.

Umwe mu bahanga mu mikorere y’imitwe y’iterabwoba witwa Bulama Bukarti ukora mu kigo kitwa Tony Blair Institute for Global Change, yabwiye  The Wall Street Journal ko  ‘Shekau ari muyobozi w’Umutwe w’iterabwoba wamaze igihe akora ishyano kandi amahanga yaramusuzuguye.”

Kuri we ngo Amerika yasuzuguye ubushobozi bwa Shekau kugeza ubwo yishe abantu babarirwa mu bihumbi byinshi kandi kumubona bitari bigoye.

Hari abashidikanya ku rupfu rwe…

Si ubwa mbere bitangajwe Shakau yapfuye ariko nyuma akaza kugaruka. Iyi niyo mpamvu hari bamwe mu basirikare bakuru  ba Nigeria bavuze ko bakigenzura neza niba kuko uvugwa ko yiyahuje ibisasu ari Abubakar Shekau.

Shekau yayoboye Boko Haram guhera mu mwaka wa 2009.

Kuva icyo gihe uyu mutwe wiswe uw’iterabwoba wahitanye abantu 40 000 kandi usiga abandi benshi batagira aho aho kurambika umusaya.

Boko Haram imaze imyaka myinshi yarishyize abatuye Cameroon, Niger na Nigeria mu iterabwoba ryinshi( Photo@CIA Flickr)

Ibikorwa byawo byarenze Nigeria bifata Chad, Cameroon na Niger.

Boko Haram yari imaze imyaka mike ihanganye na wa mutwe twavuze haruguru witwa  ISWAP, baharanira gufata kiriya gice bakagishyiramo ubutegetsi bwa kisilamu bugendera ku mahame akarishye ya Sharia.

Shekau yatangiye gutegeka Boko Haram muri 2009 ubwo yari asimbuye Muhammad Yusuf wishwe na Polisi ya Nigeria.

Icyo gihe ikizwi nka Boko Haram muri iki gihe kitwaga bJama’tu Ahlis Sunna Lidda’awati wal-Jihad.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version