Social Mula Na Phil Peter Mu Bantu 39 Bafashwe Barenze Ku Mabwiriza Yo Kwirinda COVID-19

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 39 barimo umuhanzi Social Mula, Dj Phil Peter n’abandi benshi, bafashwe barimo gufata amashusho y’indirimbo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Bafatiwe mu Rugando mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, barimo gufata amashusho y’indirimbo ‘Amata’ ya Social Mula na Phil Peter, izasohoka vuba aha.

Mu bafatiwe muri icyo gikorwa harimo na Murindahabi Irénée ukora ku Isibo TV.

Social Mula yabwiye itangazamakuru ko bafashwe mu ijoro ryacyeye bari ahantu mu rugo, ko akeka ko impamvu bafashwe ari uko bari bahuye ari benshi.

- Advertisement -

Ati “Ikosa twari turirimo pe, kuko hagiye haza abantu wenda batari ngombwa ariko nanone ukabona utasubizayo umuntu n’amasaha yageze, ndakeka ko Polisi itakora ibingibi ishaka kuturaburiza, ahubwo wenda ni inzira nziza yo kumvikanisha rimwe na rimwe ukuntu umuntu arengana.”

Umunyamakuru Murindahabi we yavuze ko yageze aho bafatiwe mu ijoro, anafite uruhushya rumwemerera gukora ingendo mu masaha y’ijoro.

Ati “Impamvu nafatiwemo ni uko nari ndi kumwe n’abantu batubahirije amabwiriza, kandi birumvikana neza ko nta kindi gisimbura nyine gufatwa, kwigishwa, ariko ku giti cyangwa nari mfite uruhushya, ahubwo ikibazo nari ndi kumwe n’abantu badafite uruhushya.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko bamenye amakuru ko hari abantu bahuriye hamwe mu Rugando, bagezeyo basanga ari 39.

Bari bakoraniye mu rugo rw’umuntu utuye muri Amerika, barenze ku mabwiriza n’ingamba zo kwirinda COVID-19.

Yakomeje ati “Uko ari 39 rero bafashwe, tukaba tugira ngo abanyarwanda bamenye ko mu by’ukuri ibikorwa byose binyuranye no kubahiriza amabwiriza n’ingamba byashyizweho byo kwirinda kino cyorezo bitemewe, kandi tubabwira ko tuzakomeza kubafata, dushimira n’abaduha amakuru.”

Yavuze ko nta warenganye

Nyuma yo gufatwa, Social Mula yumvikanye avuga ko yarenganye kuko yari yahawe uburenganzira bwo gufata amashusho y’indirimbo ye.

CP Kabera yavuze ko abari bafite impushya batabyitwaza kuko atari impushya zo kujya gukora ibitemewe, cyane ko batafatiwe kuri radiyo cyangwa kuri televiziyo kuko ari byo bitangirwa impushya.

Yavuze ko abo bantu uko ari 39 bagomba kwipimisha Coronavirus ku mafaranga yabo kandi bagatanga amande.

Yakomeje ati “Ariko noneho harimo abo turi burebe ko turi bukurikirane. Hari umwe muri bo watutse umupolisi, uriya muhanzi Social Mula, ibyo nabyo turabikurikirana turebe niba koko ari ko byagenze, ashobora no gukurikiranwa mu rwego rw’amategeko.”

Yavuze ko uwo muhanzi yakomeje kuvuga ko Polisi yabafashe kubera ko ibanga, mu gihe ngo yamuhaye uruhushya rwo gukora imirimo ye amasaha yose kuva ku itariki 18 Werurwe kugeza ku wa 1 Mata, ariko yubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Ati “Muri telefoni ye mumubajije mwasanga Polisi yaramuhaye urwo ruhushya. Yamwanga se ikamuha urwo ruhushya?”

Yavuze ko ibyo avuga ari amatakirangoyi, ahubwo ko ibyo abahanzi bakora bikwiye kuba bijyanye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version