Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Somalia: Al Shabaab Yagabye Igitero Aho Abarwanyi Bayo Bafungiye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Somalia: Al Shabaab Yagabye Igitero Aho Abarwanyi Bayo Bafungiye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 October 2025 10:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murwa mukuru wa Somalia Mogadishu hagabwe igitero na Al Shabaab yari igamije kubohoza abarwanyi bayo bafunzwe n’ingabo z’iki gihugu.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko guhera mu mwaka wa 2023 abo barwanyi bakajije ibitero bagamije kudurumbanya ubuyobozi bwa Somalia.

Ndetse hari ibice by’iki gihugu byamaze kwigarurirwa n’uyu mutwe uvugwaho kugira urwego rw’ubutasi rukomeye ‘kurusha’ ubw’ingabo za Somalia nyirizina.

Ku byerekeye igitero cyagabwe kuri uyu wa Gatandatu, ababibonye bavuga ko igisasu cyaturikiye hafi ya gereza yitwa Godka Jilicow, nyuma hakurikiraho amasasu menshi.

Uwitwa Jamal Nure yagize ati: “Amasasu yavuze turiruka kuko twumvaga ijuru ritugwiriye.”

Ibyo kandi byabereye hafi y’Ibiro by’Umukuru w’igihugu.

Abasomyi bibuke ko muri Somalia hari abasirikare 10,000 bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika yunze ubumwe bagiye gufasha Leta y’aho guca intege Al Shabaab burundu.

Icyakora byarabananiye kuko uyu mutwe udasiba kubacura inkumbi, bo hamwe n’abayobozi ba Somalia batandukanye.

Nubwo ibintu ari uko bimeze, Perezida w’iki gihugu Hassan Sheikh Mohamud ari gutegura uko igihugu cyazajya mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba mu mwaka wa 2026.

 

TAGGED:IgiteroSomaliaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abagendera Muri Rwandair Bazajya Bareberamo ‘Filimi Nyarwanda’
Next Article Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Meteo Rwanda Yatangaje Imvura Nyinshi Ugereranyije Nisanzwe Mu Ukuboza

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Imidugararo Y’Amatora Muri Cameroun Yatumye Ibiciro Muri Centrafrique Bizamuka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Kuri Perezida Kagame Nta Terambere Rirambye Igihe Umuturage Ahejwe

Umuyobozi Wa Qatar Yaganiriye N’Uw’u Rwanda Ku Bihuza Ibihugu Byombi 

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC Yishimiye Isinywa Ry’Imikoranire N’u Rwanda Mu Majyambere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?