Stade Amahoro Ishobora Kuzaberamo Ibirori Byo Kwibohora 30

Niba nta gihindutse biteganyijwe ko ibirori byo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rubohowe bizabera muri Stade Amahoro imaze imyaka ibiri ivugururwa. Iyi Stade iri gukorwa imirimo ya nyuma ndetse mu mpera za Kamena, 2024 ishobora kuzaba yamaze kumirikirwa Leta y’u Rwanda.

Iby’uko ishobora kuzakorwamo ibirori byo kwibohora ku nshiro ya 30 byakomojweho n’Umuvugizi wa Guverinoma wungirije Alain Mukuralinda mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu taliki 05, Kamena, 2024.

Mukuralinda avuga ko kuba u Rwanda ruri gutegura amatora y’Umukuru w’igihugu ajyanirana n’ay’Abadepite bitazabuza ko no kwitegura neza kwibohora ku nshuro ya 30 nabyo bikorwa.

Rwagati muri Nyakanga, 2024 mu Rwanda hazabera amatora akomatanyije mu nzego zavuzwe haruguru.

- Kwmamaza -

Mukuralinda yabwiye abanyamakuru ati: “Isabukuru yo Kwibohora turi kuyitegura ndetse nibinagenda neza izabera muri Stade nshya, ntabwo amatora azayibuza, nta nubwo kuyitegura bizabuza ko [amatora] aba kuko kwiyamamaza bizatangira ku itariki 22 Kamena kugeza 13 Nyakanga n’isabukuru yo kwibohora izaba nk’uko bisanzwe ariko by’umwihariko kuko ari iya 30”.

Stade Amahoro nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bicaye ibihumbi 45.

Ibice byayo bitaruzura neza ni iby’inyuma ahari gushyirwa ahazajya hashyirwa imodoka z’abaje kwitabira imikino cyangwa ibindi birori.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version