Abubaka Stade Amahoro mu Murenge wa Remera muri Gasabo bavuga ko kuyubaka bimaze kugera kuri 90%. Iri gusakarwa, yashyizwemo intebe, ibyatsi ndetse ibyo byatsi ubu byashyizwemo amatiyo yo kubyuhira mu gihe cyagenwe.
Ni stade ivugwaho kuzaba ari iy’icyitegererezo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, ikazabasha kwakira abantu 45,000.
Amahoro Stadium 🏟️ in Kigali 👌
The pitch looks amazing 😍#Football #Sports #RwandaWorks pic.twitter.com/5eOjg8Y7kt— MAZIMPAKA JeanPierre (@MazimpakaJp) December 21, 2023
Amakuru avuga ko muri Werurwe, 2024 ari bwo izamurikwa by’agateganyo ariko ikazatangwa burundu muri Gicurasi.
Iyi stade iri kuvugururwa ni iyubatswe mu mwaka wa 1986.
Niyuzura biteganyijwe ko izaba ifite uburambe bw’imyaka 50.
Ifite ibyumba bitandukanye birimo Ibiro bigari, aho abantu bafatira ikawa, aho barira, ibyumba binini by’inama n’ibindi.