Abapolisi b’u Rwanda baba mu itsinda ryiswe RWAFPU1-7 batumwe kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo bahaye abana baba mu nkambi ibikoresho by’ishuri kugira ngo bige neza.
Ibyo bikoresho bigenewe abana biga mu bigo bibiri by’amashuri biri ahitwa Malakal.
Mu minsi ibiri ishize nibwo abayobozi bahagarariye ibigo bya West Primary School na Salam Primary School bahawe biriya bikoresho ngo bazabishyikirize abana biga ku bigo byabo.
Ibyo bikoresho ni amakayi, amakaramu n’inkweto.
Hatanzwe n’inkweto z’imvura (Bote) zigenewe abarimu n’urubyiruko rushinzwe gucunga umutekano mu nkambi (Community Watch Group).
Senior Superintendent of Police (SSP) Prudence Ngendahimana uyobora abapolisi bagize ririya tsinda yavuze ko gufasha abatishoboye cyane cyane abana biga n’urubyiruko rw’abakorerabushake biri mu by’ibanze muri gahunda bafite y’ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abatuye mu gace bakoreramo.
Ati: “Nk’uko bisanzwe tugira umuco wo gufasha, twaratekereje dusanga gufasha abana tubaha ibikoresho byo mu masomo ari bimwe mu bizabafasha kwiga nez kandi bikabakundisha ishuri. Burya umurage wa mbere umubyeyi aha umwana we ari ukumujyana mu ishuri kandi ufashije umwana aba yubatse ejo heza h’igihugu”.
SSP Ngendahimana avuga Polisi y’u Rwanda yahaye inkweto urubyiruko rucungira inkambi umutekano mu rwego rwo kurufasha gukora akazi neza.
Umuyobozi w’inkambi, Daniel Pal yashimiye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ‘RWAFPU 1-7’ ku nkunga babahaye.
Pal ati: “ Iyo mudusuye nk’uku muzanywe no kudutera inkunga biradushimisha kuko bitwereka ko turi kumwe, haba mu buryo bwo kuducungira umutekano nk’inshingano nyamukuru zabazanye ariko noneho mukaduha n’ibikoresho bifasha abana bacu kwiga neza. Birushaho kutwubakamo icyizere.”
Yongeyeho abanya Sudani y’Epfo bazi amateka y’u Rwanda, ko rwabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi ariko rukaba rwariyubatse ruri gutera imbere.
Umuyobozi w’ikigo cya West Primary School, Reath Kier nawe yunze mu ry’Umuyobozi w’inkambi, ashimira abapolisi b’u Rwanda n’’Abanyarwanda muri rusange ku mutima utabara ubaranga.
U Rwanda rufite amatsinda abiri y’abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo agizwe n’abapolisi bose hamwe 400.