Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tanzania: Abaturage Bategetswe Kuguma Mu Rugo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Tanzania: Abaturage Bategetswe Kuguma Mu Rugo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 December 2025 7:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan. Ifoto: Perezidansi ya Tanzania.
SHARE

Guverinoma ya Tanzania yasabye abaturage kuguma mu ngo zabo kuri uyu wa Kabiri tariki 09, Ukuboza, umunsi iki gihugu kizihirizaho ubwigenge, icyo gihe hari muri 1961 habura umwaka umwe ngo n’u Rwanda rwigenge.

Polisi ya Tanzania yahaye abaturage umuburo ko umuntu uri bwigaragambye ari bube akoze ibitemewe n’amategeko bityo ko ari bufatwe akazashyikirizwa ubutabera.

Ubwoba buri muri Tanzania muri iki gihe, bwakuruwe n’ibyakurikiye amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye mu Ukwakira, 2025 yatsinzwe na Samia Suluhu Hassan ariko abatavuga rumwe nawe barabyamagana.

Byabakozeho kuko hari benshi bishwe barashwe, inzego zimwe zikavuga ko bakabakaba abantu 1000 mu gihe Leta yo ivuga ko koko bapfuye ariko ntivuge umubare.

Uretse abapfuye, hari n’abandi bafunzwe n’ubwo Perezida Suluhu yategetse ko bamwe muri bo biganjemo urubyiruko barekurwa.

Polisi ya Tanzania kuri iyi nshuro yavuze ko kwigaragambya biri bufatwe nko kubangamira umudendezo n’ubukungu bw’igihugu bityo ko ubikora wese ari bukurikiranwe.

Africanews yanditse ko, ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’uburenganzira bwa muntu buherutse gusaba Leta ya Tanzania kuzirikana kubungabunga uburenganzira bwa muntu kuko abaturage bemerewe ‘kwigarambya mu mahoro’’

Andi makuru avuga ko Leta zunze ubumwe za Amerika ziri gusuzuma uko umubano wazo na Tanzania uteye, zikabikora kuko zihangayikishijwe n’uburenganzira bw’abayituye bushingiye ku myemerere n’imyizerere, ubushingiye k’ukuvuga ‘akakuri ku mutima’ ndetse Amerika isanga hari bimwe mu bigize ishoramari ryayo bibangamirwa n’ubutegetsi bwa Tanzania.

Ubwo Minisitiri w’Intebe wa Tanzania  Mwigulu Nchemba  yatangazaga ko ibyo kwizihiza umunsi w’ubwigenge bitazaba, yavuze ko ingengo y’imari byari byarategarijwe izakoreshwa mu gusana ibyangijwe n’abigarambije bamagana ibyavuye mu matora.

Samia Hassan Suluhu yayatsinze ku ijanisha rya 98% ariko abatavuga rumwe nawe bavuga ko ibyayavuyemo ari ibintu byahimbwe, ko bidahuje n’ukuri.

Banabishingira y’uko abari buhangane nawe bose bakumiriwe kwiyamamaza barimo ukomeye witwa Tundu Lissu uyobora ishyaka CHADEMA( Chama cha Demokrasia na Maendeleo).

Undi wigijweyo ni Luhaga Mpina w’ishyaka ry’urubyiruko bita ACT-Wazalendo wabwiwe ko atemerewe gutanga impapuro zo kwiyamamaza.

TAGGED:AbaturageAmatorafeaturedImyigaragambyoSamiaSuluhuTanzaniaUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rufunze Abanyamahanga 500 -RCS
Next Article Nyanza: Polisi Irashakisha Umugabo Ukekwaho Kwica Umugore We
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mozambique: Perezida W’Inteko Kazarwa Yasuye Isoko Ryubatswe Mu Mwaka Wa 1900

Bugesera: Abaturage Bugarijwe N’Inzara

Abanyamahanga Benshi Bafungiwe Mu Rwanda Ni Abo Muri EAC

Nyanza: Polisi Irashakisha Umugabo Ukekwaho Kwica Umugore We

Tanzania: Abaturage Bategetswe Kuguma Mu Rugo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda Rufunze Abanyamahanga 500 -RCS

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tshisekedi Arabwira Inteko Iby’Ingenzi Aherutse Kwemeranya Na Perezida Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Perezida wa Benin Yabwiye Abaturage Ko Abashatse Kumuhirika Baruhiye Ubusa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Kinshasa Irasaba AFC/M23 Gufungura Ikibuga Cy’Indege Cya Goma Byihuse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?