Abaturage ba Tanzania bazindukiye ku biro by’itora hirya no hino mu gihugu ngo batore Perezida n’abagize Inteko ishinga amategeko.
Ku mwanya wa Perezida, mu buryo budasubirwaho biragaragara ko Samia Suluhu Hassan ari we uri butorwe kuko n’uwo bari buhangane Tindu Lissu yakumiriwe mu kwiyamamaza.
Ishyaka riri k’ubutegetsi muri iki gihugu Chama cha Mapenduzi (CMM) niryo kandi rivugwaho kuzegukana imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko.
Iri shyaka kandi rimaze imyaka 64 k’ubutegetsi.
Hari abarebera hafi ibibera muri Tanzania bavuga ko Perezida Samia Suluhu Hassan yigijeyo abatavuga rumwe nawe barimo n’abanyamakuru ku buryo gutsinda amatora kwe kugaragarira bose.
Yagiye k’ubutegetsi mu mwaka wa 2021 asimbuye John Pombe Magufuli wapfuye amaze amezi make atangiye manda ya kabiri, mbere akaba yari amwungirije.
Amashyaka akomeye atavuga rumwe na Leta muri Tanzania ni Chadema ya Tindu Lissu na ACT-Wazalendo ya Luhaga Mpina.
Umuntu wemerewe gutorera muri Tanzania ni umunyagihugu ufite imyaka 18 kuzamura, akaba afite ikarita y’itora.
Ubwitabire bwo mu matora aheruka mu mwaka wa 2020 bwari kuri 50.72%.


