Perezida Donald Trump amaze hafi icyumweru azenguruka ibihugu bikomeye mu bukungu bw’Aziya y’Amajyepfo asinyana nabyo amasezerano yo gukorana mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro adasanzwe bite ‘rare earths’.
Ibihugu yasuye ni Cambodia, Vietnam, Thailand, Malaysia n’Ubuyapani, asinyana amasezerano n’ababiyobora ngo bajye bagurisha kuri Amerika ayo mabuye akoreshwa mu nganda zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa, telefoni n’imodoka zikoresha amashanyarazi.
Ubusanzwe uru rwego rw’ubukungu ku isi rwihariwe n’Ubushinwa bugurira amahanga ayo mabuye, ikintu Amerika ifata nko gutangwa ahantu h’ingenzi mu iterambere ry’ikoranabuhanga iki gihugu cyatanze ibindi.
Iyo usuzumye ibikubiye mu masezerano Trump yasinyanye n’abayobozi b’ibihugu byavuzwe haruguru, usanga atanganya uburemere bityo kumenya icyo Amerika n’abo bafatanyabikorwa bayo bazungukiramo bikaba bikigoye gupimwa.
Gusa yose arebana n’ubwo bucukuzi n’ubucuruzi bubushingiyeho hagamijwe kuzamura urwego Amerika ihahiraho ayo mabuye bikaba byayifasha kurusha Ubushinwa muri uru rwego.
Mu minsi iri imbere kandi Perezida Trump azahurira muri Koreya y’Epfo na mugenzi we w’Ubushinwa Xi Jinping.
Ababirebera hafi, bavuga ko umusaruro w’ibyo Amerika iri gukora mu gusinya ayo masezerano ufata igihe kugira ngo utangire kugaragara.
Umuhanga wo mu kigo Society Centre at Chatham House witwa Patrick Schroder yabwiye BBC ko ‘kubaka inganda zicukura zikanatunganya ayo mabuye muri Australia, Amerika n’Uburayi bizaba bihenze cyane haba mu bikoresho n’abakozi bahenda kandi bizasaba ko harebwa neza ingaruka ibyo byazagira ku bidukikije.’
Hagati aho Ubuyapani busanzwe bufitanye amasezerano y’imikoranire n’Ubuyapani ya miliyari 550 z’amadolari y’Amerika, mu minsi iri imbere bikazaganirwaho n’inzego z’ubukungu z’Ubuyapani n’iza Amerika, izi zikazaba ziyobowe na Howard Lutnick ushinzwe ubucuruzi muri Guverinoma ya Trump.
Ubusanzwe Ubushinwa butunganya amabuye y’agaciro yose adasanzwe acukurwa ku isi hose kandi ibi byatumye Perezida Xi atera intambwe ikomeye muri uru rwego mu ntambara y’ubukungu igihugu cye gihanganyemo na Washington.
Kimwe mu biranga iyi ntambara ni imisoro buri gihugu cyashyiriyeho ikindi ku bicuruzwa bigiturukamo ndetse n’ikoreshwa rya TikTok urubuga Amerika ivuga ari urw’ubutasi bwa Beijing.
Intambara hagati ya Amerika n’Ubushinwa igira ingaruka ku bucuruzi mpuzamahanga byanze bikunze.
Mbere yo kujya muri Aziya, Perezida Trump yabanje gusinyana na Australia amasezerano y’ishoramari rya miliyari 8.5 z’amadolari y’Amerika yo kuzubaka uruganda rutunganya amabuye y’agaciro adasanzwe, rukaba rumwe mu zikomeye rwubatswe ahandi hatari mu Bushinwa.
Ubwo yasurwaga na Minisitiri w’Intebe wa Australia mu Biro bye, Trump yavuze ko mu gihe kiri imbere Amerika izaba ifite amabuye y’agaciro adasanzwe yo gutunganya menshi ku buryo bizagorana kuyitaho yose.
Australia isanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Amerika mu muhati wayo wo kugira no gutunganya ariya mabuye kurusha ibindi bihugu.
Iki gihugu kandi kiri mu bikize kuri uyu mutungo kamere kurusha ibindi ku isi nk’uko Gracelin Baskaran na mugenzi we witwa Kessarin Horvath bo mu kigo Centre for Strategic and International Studies baherutse kubyandika.
Perezida Trump kandi ubwo yasuraga Ubuyapani yasize asinyanye n’ubuyobozi bwabwo amasezerano yo gukorana mu bucukuzi bw’ayo mabuye ndetse BBC ivuga ko hashyizweho itsinda bise Rapid Response Group ryo gukurikiranira hafi ibyayo.
Ibyo kandi bisa n’ibyo we n’abadipolomate b’Abanyamerika basinyanye n’abayobozi ba Malaysia, Thailand, Vietnam na Cambodia kuko bose bamwereye ko bazorohereza ibigo by’Amerika kugera kuri ayo mabuye nabyo bikabona amadolari yisuka mu masanduku ya Leta.
Gusa amasezerano yasinywe hagati ya Washington na Malaysia na Thailand ntategeka mu buryo budasubirwaho gukora ibyemeranyijwe byose uko byakabaye mu buryo butaziguye kuko ayo ari mu bwoko bw’amasezerano bita “Memorandum of Understanding” (MOU).
Ukirikije ibivugwa aha ukanibuka kandi ko Trump azahura na Xi mu gito kiri imbere ushobora kwiyumvisha uko ibiganiro bazagirana bizaba biteye.
Uko bimeze kose, Ubushinwa buracyari imbere ya Amerika n’undi uwo ari we wese ku isi muri uru rwego kuko bwihariye 70% by’ayo mabuye yose atunganywa ku isi kandi kugira ngo hagire ubusimbura kuri uwo myanya bizamuhenda cyane.
Ni abantu bake ku isi bafite ikoranabuhanga, ubushake, amafaranga n’ishoramari bikenewe muri uru rwego nk’uko bimeze ku Bashinwa.
Ubwo kandi ni nako Ubushinwa bufitanye imikoranire na byinshi mu bihugu Amerika irangamiye muri uru rwego, harimo n’Ubuyapani.


