Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tshisekedi Yasubitse Igikorwa Cyo Gucyura Ibice By’Umubiri Wa Patrice Lumumba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Tshisekedi Yasubitse Igikorwa Cyo Gucyura Ibice By’Umubiri Wa Patrice Lumumba

admin
Last updated: 12 June 2021 4:47 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Felix Tshisekedi yasubitse igikorwa cyo gucyura bimwe mu bice by’umubiri wa Patrice-Emery Lumumba, cyari giteganyijwe ku wa 21 Kamena 2021. Ni igikorwa cyari kuzabera i Bruxelles mu Bubiligi.

Lumumba wari Minisitiri w’Intebe wa RDC yishwe ku wa 17 Mutarama 1961, apfira ahitwa Shilatembo muri Katanga. Yari kumwe n’abarwanashyaka be Maurice Mpolo na Joseph Okito.

Ubwo yari amaze kwicwa, ntabwo umubiri we wigeze uboneka. Nyuma byaje kumenyekana ko hari iryinyo rye mu Bubiligi, rigomba gushyikirizwa igihugu cye. Byagombaga kuzaba mu birori bikomeye.

Roland Lumumba – umuhungu wa Patrice Lumumba waharaniye ubwigenge bwa RDC – aheruka kuvuga ko nubwo ari iryinyo bataribara nk’icyo gice gusa, kubera ko mu muco wabo iyo umuntu aguye mu mahanga kandi bikagaragara ko adashobora gushyingurwa mu gihugu cye, bashaka uburyo babona n’umusatsi we cyangwa inzara, bigashyingurwa ku ivuko.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yakomeje ati “Rero ku bwacu, ni igice cye kandi kivuze byinshi kuri twe.”

Tshisekedi yasubitse kiriya gikorwa, kikazahuzwa n’itariki Lumumba yapfiriyeho ku wa 17 Mutarama, mu mwaka utaha.

Cyasubitswe mu gihe RDC yatangaje ko yagezwemo n’izamuka rya gatatu ry’ubwandu bwa COVID-19, ku buryo ibikorwa bihuza abantu benshi mu gihugu byahagaritswe.

Mu bikorwa byahagaritswe kandi harimo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge y’imyaka 61.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Tshisekedi yavuze ko imiterere y’icyorezo cya COVID-19 muri RDC iteye inkeke, kubera ko ibitaro byuzuye, ntaho kwakirira abarwayi hagihari.

- Advertisement -

Yavuze ko agiye kugirira uruzinduko i Goma, ari naho aza gutangariza ingamba nshya zo guhangana n’iki cyorezo, cyane cyane mu Mujyi wa Kinshasa aho ubwandu bwiganje.

Yakomeje ati “Ni ngombwa gufata ingamba kugira ngo turinde abaturage bacu. Kinshasa kuri iyi nshuro isa n’aho ari wo mujyi wibasiwe cyane kandi tugomba guhangana nabyo.”

Kugeza ubu mu Mujyi wa Kinnshasa buri gihe habaye igikorwa cyo gupima, habonekamo ubwandu bushya busaga 300.

 

 

TAGGED:featuredPatrice LumumbaRDCTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Sulfo Rwanda Industries Yafunzwe Kubera COVID-19
Next Article Ibice Bimwe By’u Rwanda Bigiye Kugira Ubushyuhe Buzagera Kuri 32°C
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?