Tshisekedi Yongeye Akurira M23 Inzira Ku Murima Ko Atazaganira Nayo

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yabwiye abanyamakuru barimo n’aba Jeune Afrique ko nta na rimwe Guverinoma ye izaganira na M23, umutwe avuga ko ari ubw’inkozi z’ibibi zifashwa n’u Rwanda.

Ibi abivuze nyuma y’uko Perezida Kagame abwiye Jeune Afrique ko Tshisekedi adakwiye kujya agereka ibibazo by’igihugu cye ku Rwanda kuko rufite ibibazo byarwo rugomba guhangana nabyo.

Tshisekedi yabwiye Jeune Afrique ati: “ Turi mu bihe by’intambara twakuriwe na M23 ifatanyije n’u Rwanda. Ibyo kuganira n’uyu mutwe byo ntabwo bishoboka, ibyo babimenye.”

Perezida Tshisekedi yanagarutse ku ifungwa ry’umunyamakuru  Stanis Bujakera umaze igihe runaka afunzwe.

- Kwmamaza -

Yavuze ko kuba afunzwe ari ikintu kibabaje kuko ari umunyamakuru bakoranye ndetse no mu gihe yiyamamazaga mu mwaka wa 2018 ariko ngo ntacyo yabikoraho kuko ari idosiye iri mu butabera.

Bujakera ubu afungiye muri gereza nkuru ya Makala.

Ikindi kivugwa mu bantu bakorana na Tshisekedi ni uko Bujakera yari busibanganye ibimenyetso ku byaha akekwaho bityo ngo kumufata hakiri kare kandi akamburwa ibikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo atagira ibyo azimanganya byari bikwiye.

Amakuru avuga ko icyo Bujakera azira ari uko hari inyandiko yari isanzwe ari iy’Urwego rw’iperereza muri DRC yashyize hanze.

Kuri iyi ngingo, ubwanditsi bwa Jeune Afrique buvuga ko barenganyije umunyamakuru wabo kubera ko ibikubiye muri iriya nyandiko byatangajwe no mu bindi binyamakuru, ingingo yerakana ko ari ibintu bitari bikiri amabanga k’uburyo uwabigeraho yabizira.

Ku ngingo yo kutazakorana na M23, ni ikibazo bamwe bavuga ko kizatuma intambara izakomera ubwo aba barwanyi nabo bazaba batangije intambara.

Banze kujya aho bahitiwemo ngo bahakambike, bakavuga ko bitaba bikwiye kuko ari abaturage ba DRC basaba guhabwa uburenganzira mu gihugu cyabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version