Tuzakomeza Gushaka Impano Mu Ba DJ Kuko Zirahari- Mupenzi Wateguye DJ Battle Competition

Patrick Mupenzi uri mu bateguye irushanwa ry’abavangavanzi b’imiziki( DJs) riheruka ryiswe DJ Battle Competition avuga ko iri rushanwa ryaberetse ko hari abahungu n’abakobwa bafite ubumenyi muri uyu mwuga ariko bakeneye urubuga ngo bamenyekane.

Mupenzi yabwiye Taarifa ko bishimira uko byagenze kuri iyi nshuro ya mbere kuko ngo abayitabiriye bagaragaje ubuhanga kandi bibagirira akamaro kuko uwa mbere yahembwe imodoka ya Miliyoni Frw 25, uwa kabiri ahabwa Miliyoni Frw 2.

Icyakora ngo ikigo M&K Presents gikeneye abaterankunga benshi kugira ngo nacyo gihembe benshi mu barushanyijwe kandi ririya rushanwa ryitabirwe na benshi.

Birashoboka ko n’aba DJs bo mu Ntara nabo bazagerwaho n’iri rushanwa niribona abategankunga benshi.

- Advertisement -

Ku cyifuzo cya DJ Ira wabaye uwa mbere mu bakobwa cy’uko abahungu n’abakobwa bazajya bahatanira hamwe, Patrick Mupenzi yavuze ko ku ikubitiro abahungu n’abakobwa bari bavanze muri iri rushanwa, ariko ngo nyuma byabaye ngombwa ko hashyirwaho igihembo cy’umukobwa.

Ati: “ Ariko n’ubundi niko byari bimeze bari bavanze ariko nyuma y’icyiciro cy’ibanze twashyizeho igihembo cy’umukobwa ariko bose bari bavanze.”

Irushanwa rya DJ Battle Competition ryaraye rirangiye kuri uyu wa Gatandatu Taliki 27, Kanama, 2022 ritsindwa na DJ Selecta Danny wahembwe ivatiri ya Benz ifite agaciro ka Miliyoni Frw 25.

DJ Ira wabaye uwa mbere mu bakobwa yahawe icyuma kitwa Turn Table gikoreshwa mu kazi k’abavangavanzi b’umuziki( DJs) kandi yakishimiye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version