Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 November 2025 3:13 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ambasaderi Khalid Mussa Dafalla
SHARE

Khalid Musa Dafalla uhagarariye Repubulika ya Sudani mu Rwanda avuga ko Perezida Paul Kagame aramutse agize uruhare mu guhuza impande zihanganye mu gihugu cye babyishimira.

Mu kiganiro yatangiye muri Ambasade y’igihugu cye mu Rwanda, Dafalla yavuze ko umuryango uwo ari wo wose wakwemeza ko Kagame aba umuhuza ngo amahoro agaruke muri Sudani babyishimira.

Ubwo yahaga itangazamakuru ikiganiro ku bimaze  iminsi bibera mu gihugu cye, Ambasaderi Khalid Musa Dafalla yavuze ko Guverinoma y’iwabo isanga Kagame afite ubunararibonye mu gukemura ibibazo nk’uko yagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kandi akaba yarunze Abanyarwanda.

Ikindi abishingiraho ni uko Kagame yizewe n’abaturage ba Sudani, Ambasaderi Dafalla akavuga ko n’ubwo Perezida Museveni yashyizweho na Afurika yunze ubumwe ngo abahuze kugeza ubu atarabishobora.

Taarifa Rwanda yabajije Ambasaderi niba abona aho Perezida Museveni ataratera intambwe Kagame we yakora ikinyuranyo, asubiza ko bishoboka.

Ati: “Cyane. Tumufitiye icyizere kandie cyagaragaye no mu miyoborere ye. Ni umuntu ufite ubunararibonye mu gukemura ibibazo bisa n’ibiri iwacu.”

Ambasade wa Sudani avuga ko intambara iri mu gihugu cye ari Jenoside igamije kurimbura Abirabu bikozwe n’Abarabu bumva ko ari bo ba nyiri ubutaka

Avuga ko abo Barabu bashyigikiwe na Leta ziyunze z’Abarabu zibaha amafaranga, intwaro, zikabaha intwaro zicuruzwa magendu zivuye muri Amerika, Ubufaransa n’ahandi zikagera kuri Rapid Support Force(RSF) ziciye muri Libya n’ahandi yirinze kuvuga mu buryo bweruye.

Yeretse itangazamakuru amashusho bivugwa ko ari ay’abasirikare ba RSF bica Abirabura hirya no hino muri Sudani.

Ambasaderi Khalid Mussa Dafalla yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zafashe abacanshuro bo mu bihugu 17 atatangaje bagiye gufasha RSF mu byo ikora byiganjemo ibyo iherutse gukorera ahitwa El-Fasher.

Aha bivugwa ko abo barwanyi bahiciye abantu babarirwa mu magana barimo abana, abagore, abasaza n’abakecuru ndetse n’abafite ubumuga.

Ati: “Abo bantu turabafite kandi twabasanganye impapuro z’inzira ziranga aho bakomoka. Igihe nikigera tuzabereka amahanga.”

Taarifa Rwanda yamubajije niba iriya ntambara iterwa ahanini n’impamvu z’ubukungu cyanecyane ko 50% bya zahabu ya Sudani biri mu biganza bya RSF, asubiza ko iyo ari impamvu imwe yinyongera k’ubushake bwo kumaraho Abirabura.

Ubusanzwe Sudani ni igihugu cya gatatu gicukura zahabu nyinshi kurusha ibindi muri Afurika bityo Ambasaderi akavuga ko Reserve Support Force ishaka kuyigira uburyo bwo kwinjira amafaranga no gukomeza gukorana na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Ikindi Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda anenga ni uko nubwo amahanga yamagana ibyo RSF ikora, ku rundi ruhande ntacyo ikora.

Asanga byarushaho kuba byiza imvugo yo kwamagana uriya mutwe ikurikiwe no kwemeza ko ari ‘umutwe w’iterabwoba’.

Intambara ivugwa muri Sudani muri iki gihe yatangiye muri Mata, 2023.

TAGGED:AmbasaderifeaturedIkiganiroKagameSudani
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ‘Rwabuze Gica’ Hagati Ya Ndayishimiye N’Abacuruza Lisansi
Next Article Kagame Ari Muri Qatar Mu Kwigira Hamwe N’Abandi Icyarushaho Guteza Imbere Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Meteo Rwanda Yatangaje Imvura Nyinshi Ugereranyije Nisanzwe Mu Ukuboza

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Imidugararo Y’Amatora Muri Cameroun Yatumye Ibiciro Muri Centrafrique Bizamuka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Kuri Perezida Kagame Nta Terambere Rirambye Igihe Umuturage Ahejwe

Umuyobozi Wa Qatar Yaganiriye N’Uw’u Rwanda Ku Bihuza Ibihugu Byombi 

You Might Also Like

Mu Rwanda

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rugiye Kwikira Inama Y’Abayobora Amashuri Ya Gisirikare Muri Afurika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC Yishimiye Isinywa Ry’Imikoranire N’u Rwanda Mu Majyambere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?