U Bufaransa Bwishe Umukuru Wa Islamic State Muri Sahara

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko ingabo ze zikorera mu bihugu bituranye na Sahara zishe umuyobozi wa Islamic State muri kariya gace witwa Adnan Abu Walid al-Sahrawi.

Adnan Abu Walid al-Sahrawi  yashinze ishami rya Islamic State ikorera muri kiriya gice mu mwaka wa 2015.

Uyu mutwe yawise  Islamic State In the Greater Sahara (ISGS).

Abarwanyi b’uyu mutwe nibo bavugwaho ibitero byishe abaturage benshi bo muri kariya gace mu mwaka wa 2020.

- Advertisement -

Perezida Macron avuga ko iyicwa ry’uriya murwanyi ari indi ntsinzi ku barwanya iterabwoba muri kariya gace.

Ubutayu bwa Sahara ni bunini cyane kuko bufite ubuso bwa Kilometero kare miliyoni 1.16.

Ku rundi ruhare ariko, Perezida Macron ntiyigeze atangaza byinshi kuri kiriya gitero.

Minisitiri w’ingabo z’u Bufaransa Florence Parly yanditse kuri Twitter ko indege yo mu bwoko bwa drone ari yo yamuhitanye.

Ni iy’abasirikare b’u Bufaransa bagize Umutwe witwa Barkhane.

Florence Parly

Parly avuga ko urugamba rwo guhanga na bariya barwanyi rugikomeje.

Umurwanyi Sahrawi avugwaho kuba ari we wategetse ko abakozi b’Umuryango w’Abagiraneza wakoreraga muri Niger bicwa barashwe.

Hari muri Kanama, 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version